“Biragoye ko muzika yawe yatera imbere uri mu mahanga”- Emmy
Nsengiyumva Emmanuel (Emmy) umuhanzi w’umunyarwnda uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane mu ndirimbo nka ‘Nsubiza”, “Uranyuze’ n’izindi, atangaza ko bitoroshye kuba watera imbere muri muzika uri mu mahanga.
Impamvu uyu muhanzi agaragaza ngo ni uburyo muzika mu mahanga ifatwa nk’ubucuruzi bukomeye.
Avuga ko mu gihe udashobora kuba ufite inzu itunganya muzika izwi kandi ikomeye ukoreramo, kubona aho wapfumurira ngo umenyekane muri Amerika bitoroshye, ngo usanga n’abahanzi ari benshi cyane babyifuza b’abene gihugu banahamenyereye, ibintu bitorohera umunyamahanga.
Ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Nyumva”, Emmy yatangarije Umuseke ko nubwo biba bitoroshye kugira aho waca ngo umenyekane mu mahanga, bitavuze ko wakwibagirwa ko mu gihugu ukomokamo hari abantu bagukunze kandi bakeneye ibihangano byawe.
Yagize ati “Ntabwo biba byoroshye kuba wamenyekana nk’umuhanzi w’umunyamahanga muri iki gihugu, kuko usanga hari n’abandi bahanzi benshi bakomeye ariko batazwi kandi b’abene gihugu.
Kuba rero ukomoka muri Afurika ukaza ugafatisha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntabwo biba byoroshye.
Keretse iyo ufite amasezerano n’inzu ikora muzika kandi nayo ikomeye, gusa kugirango nayo uzayibone ntabwo ari ibintu byo gupfa guhita ugeraho”.
Emmy akomeza atangaza ko adashobora guhagarika impano ye yo kuririmba, ahubwo ko agomba kurushaho gukorana imbaraga.
Uyu muhanzi yagiye muri Amerika mu mwaka 2012 ajyanye n’umuryango we guturayo.
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com