Muhanga: Niyigaba ubusizi bwe bumaze kumuteza imbere
Niyigaba Francois bakunze kwita Gasizi ka Sinza, afite imyaka 36 y’amavuko afite umugore n’abana 2 atuye mu kagari ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yatangarije UM– USEKE ko impano yo guhimba imivugo, imaze kumuteza imbere akavuga ko yifuza kuzayiraga bamwe mu muryango we.
Mu kiganiro kirambuye Niyigaba Francois yagiranye n’umunyamakuru wa UM– USEKE, yavuze ko yatangiye iyi mpano ye y’ubusizi akiri mu mashuri abanza, ariko ngo akumva kubishyira mu bikorwa ari ibintu bitamufasheho kubera ko yari akiri muto cyane.
Nyuma ngo atangiye amashuri yisumbuye, haje kubaho amarushanwa y’imivugo ku bubi bwa SIDA, mu kigo yigagamo bagiye gutangaza amanota asanga niwe wegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’ amashuri kugeza ku Ntara bamuha igikombe.
Mu rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe ari naho uyu Niyigaba yakomereje amashuri ye yisumbuye, naho byaje kuba ngombwa ko abanyeshuri bakina ikinamico, nabyo ngo yarabigerageje kuko yumvaga izi mpano zose azifite, naho aba uwa mbere ndetse ikinamico zose yagendaga akina zarushagaho gukundwa n’abantu babaga bazumvise ku buryo buri mwaka yagombaga kubona ibihembo binyuranye kugeza arangije amashuri yisumbuye yose.
Niyigaba avuga ko yaje guhimbarwa cyane ikigo cy’imisoro n’amahoro( RRA) kimusabye we n’abandi bagenzi be guhimba umuvugo ushishikariza abaturage gutanga imisoro, umuhango wagombaga kubera kuri Stade Regional ya Kigali I Nyamirambo harimo n’abayobozi bakuru b’igihugu akabikora nk’imwe mu nzira ifasha abayobozi kwesa imihigo baba bemereye abaturage, aho naho akegukana igikombe.
Uyu musizi Niyigaba avuga ko yahimbye umuvugo abantu benshi bakunze mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2010 yifuza kuwutura Perezida wa Repubulika kubera ko ari we yashakaga ko atsinda, uwo muvugo yawise ‘’ Amahitamo yoroshye’’ ashaka kuvuga ko ibikorwa Umukuru w’igihugu amaze kugeza ku banyarwanda ari indashyikirwa ku buryo kumuhitamo mu bandi bakandida byoroheye abatora kuko ngo ibikorwa bye byivugira.
Niyigaba yakomeje avuga ko umuvugo wa 3 yongeye kuwutura Umukuru w’igihugu ubwo yasuraga akarere ka Muhanga mu murenge wa Kiyumba, nabwo akabwira abaturage n’abanyamahanga batazi neza u Rwanda uruhererekane rw’ibikorwa amaze gukora mu myaka amaze ku buyobozi bitangaza benshi.
Niyigaba ngo guhimba imivugo yabihinduye umwuga kuko ngo buri wa 6 mu bukwe bwo gusaba no gukwa, kuvugira inka, basigaye bamwiyambaza naho akahakura amafaranga amutunga we n’umuryango we, bikaba byaramufashije kubona icumbi abamo ndetse n’imodoka agenderamo.
Niyigaba Francois arangiza avuga ko iyo avuga umuvugo w’iminota hafi 40 awuvuga atiyambaje inyandiko aba yawuteguriyeho kubera ko biba biri mu mutwe we byose.
Iyi mpano yifuza ko n’abamukomokaho bayisigarana mu gihe azaba ageze mu zabukuru, gutegura umuvugo no kuwuvuga abibangikanya n’indi mirimo asanzwe akora kuko ari we Uyobora Agaseke Banki ishami rya Muhanga.
MUHIZI ELYSEE
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.
0 Comment
Nibyiza birashimishije ariko mutugezeho umuvugo yavugiye Ikiyumba ubwo Nyakubahwa yari yagiyeyo
ukuntu nyakubahwa president ari umuntu w;umugabo cyane mu bikorwa bye ntawe utakwifuza kumusiga
nta mwuga udakiza buretse iyo nyirawo atawitayeho kandi ngo awukunde bihagije yumveko uzamuha icyo ashaka cyose , dufite ingero nyinshi zabantu bagiye bakizwa rwose nimyuga yabo kandi warabonaga ntaho yapfa kubageza ariko kuwukunda ukuwushyiraho umutima wawe wose ukugeza aho ushaka
Njyewe Gasizi ndamwemera cyane pe! .Ari mu basizi dufite badashakisha, aranshimisha kuburyo ntarabona. Nagirango ukeneye kumva bimwe mu bihangano bye ajye kuri you tube yandikemo Gasizi yiyumvire..Gusa mutubwirire Radio Mariya ko yagombye kumutugarurira ari mubantu baturyoherezaga cyane. Imana imuhe umugisha
Njyewe yanyoboreye ubukwe ndamubatuye. Nanubu ababutashye baracyambwira ko nta bukwe burabashimisha nk’ubwanjye. Ikintu gitangaje rero ni ukuntu abivanga n’akazi ko kuri Banki kuko banki Agaseke ayobora ihagaze neza muri banki dufite inaha i Muhanga. Buriya no kuba ari umustari biramufasha muri marketing. Ntiwamenya kandi ko afite impano iri mu rwego rwatuma amaze guhagarara imbere ya President wa Repuburika inshuro eshatu zose kuko ubona yiyoroshya cyane.
Najye ninhyingirwa rwose niwe uzambera MC ahubwo ndashaka numero ze za Telephone nzamushaka hakiri kare cyanenizere ko adahenda dore yarakize n’amafaranga ayakoramo. Kuki ariko adashyira ibihangano bye ku isiko ngo tubigure. Nka wa muvugo wa Shitani rwose turawukunda cyane.
Nimero ya Gasizi /NIYIGABA Francois ni 0788767432
ntabwo arusha babandi gusiga shahu nuko ugira gisunika yigwangaza!
GASIZI nakomereze aho tumuri inyuma nakomeza atere imbere Imana igumye imufashe
Comments are closed.