U Rwanda ruri ku isonga mu kwandikisha ubutaka muri Afurika – Min Busingye
Mu muhango wabaye ejo wo kurahiza abakozi bashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara, Uturere, ndetse n’Imirenge, wabereye ku biro by’Akarere ka Nyanza, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnson, yavuze ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu by’Afurika mu birebana no kwandikisha ubutaka.
Uyu muhango wo kurahiza abakozi 94 bashinzwe umurimo wo kwandikisha ubutaka, Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnson, yabanje kugaruka ku bibazo byagiye bigaragara hirya no hino mu turere bijyanye n’ubutaka, aho imwe mu miryango yageraga aho yicana, buri wese ashaka kwikubira umutungo w’ubutaka.
Busingye avuga ko muri Afurika, u Rwanda rwabonye umwanya wa mbere bitewe no korohereza abaturage kwandikisha ubutaka kugira ngo ibibazo nk’ibi bigabanuke mu baturage, ari nayo mpamvu bifuza ko uru rwego rwahera ku ntara rukagera ku mirenge.
Yagize ati:’’ Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, habaga noteri umwe gusa mu gihugu, kuri ubu mu Rwanda twifuza ko baba benshi kandi bafite inshingano zitandukanye, kuko uko igihugu gitera imbere ni nako imirimo y’abanoteri yiyongera.’’
Mukagashugi Marie Chantal ushinzwe ubutaka mu Karere ka Nyanza, yavuze ko hari bimwe mu bibazo bakundaga kwakira ariko bakabura uko babikemura kubera ko nta nshingano zihariye babaga bafite, kuri ubu ngo bagiye kuzajya babirangiza badategereje ko bibanza koherezwa ku ntara.
Sagashya Didier ni umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe umutungo kamere. Uyu mugabo avuga ko bifuje gushyiraho aba bakozi bazajya bakora umurimo wa Noteri mu by’ubutaka mu rwego rwo kugabanya imirongo y’abaturage batondaga ku karere bajya kwandikisha ubutaka ugasanga indi mirimo bakoraga idindira.
Mu ijambo rye yagize ati: “Aba bakozi ntabwo baje gusimbura ba Noteri bandi ku rwego rw’uturere n’imirenge, aba bazaba bashinzwe kwemeza no gushyiraho umukono ku byangombwa by’ubutaka gusa.’’
Iki cyiciro cy’abakozi bashinzwe umurimo wa Noteri mu birebana n’iby’ubutaka kikaba kibaye icya mbere, biteganyijwe ko hazakurikiraho abandi bakozi bafite izi nshingano, ku rwego rw’imirenge isigaye. u Rwanda kandi ruza ku mwanya wa 8 ku rwego rw’Isi mu bijyanye n’iyandikisha butaka.
MUHIZI ELISEE
ububiko.umusekehost.com/Nyanza.
0 Comment
usibye no kwandikisha ubutaka nahandi henshi turi kwisonga mujye mureka bakomeze basinzire bazashiduka u Rwanda ruza ku isonga mu nzego zose.
Comments are closed.