Digiqole ad

Ingabo zo ku butaka za Israel zateye Palestine

Ministiri w’intebe wa Israeli Benjamin Netanyahu yahaye uruhushya ingabo ze zo ku butaka gutangira urugamba rwo gusenya ibirindiro byose bya Hamas. Ibi bitero bitangiye mu gihe ejo ku wa Kane hari hari amakuru avuga ko IDF(Israeli Defense Forces)na Hamas bahanye agahenge kazageza kuri uyu wa gatanu kugira ngo inkomere zivurwe n’abaturage bajye guhaha.

Ibimodoka by'intambara bya IDF byambuka umupaka wa Israle na Gaza biganye igitero mu ijoro ryacyeye
Ibimodoka by’intambara bya IDF byambuka umupaka wa Israle na Gaza bigabye igitero mu ijoro ryacyeye

Umutwe wa Hamas waburiye Israel ko izicuza icyayiteye kugaba ibi bitero byo ku butaka. Ibi bice byombi bimaze iminsi igera ku 10 birasana mu rwego rwo kwihimiranaho ariko amahanga yakomeje kurebera kandi abuturage benshi bicwa,cyane cyane abo muri Palestine.

Ministiri Netanyahu yemeye ko ingabo za Israel zitera  kubera igitutu cyokejwe n’abari mu ishyaka rye biganje mu Nteko ishinga amategeko ya Israel.

Ku bwe ibitero byo mu kirere byari bihagije ngo naho ibyo ku butaka bizatuma Israel itakaza abasirikare benshi  kandi ngo intambara ishobora kumara igihe kirekire kurusha uko abantu babitekereza.

Umunyamakuru wa BBC witwa Quentin Sommerville uri muri Tel Aviv yemeza ko iki gitero cyo ku butaka kizahindura ibintu byinshi muri aya  makimbirane amaze iminsi hagati ya Palestine na Israel.

Iki gitero ingabo za IDF zari zimaze igihe zikiteguye
Iki gitero ingabo za IDF zari zimaze igihe zikiteguye
Umusirikare wa Israel yambariye urugamba
Umusirikare wa Israel yambariye urugamba
Israle yaherukaga kurwana intambara yo kubutaka na Hamas muri 2008 ubwo yajyaga kwihorera ku bitero Hamas yari yayigabyeho
Israel yaherukaga kurwana intambara yo kubutaka na Hamas muri 2008 ubwo yajyaga kwihorera ku bitero Hamas yari yayigabyeho
Iyi foto yafashwe ejo yerekana ingabo za IDF ziri ku mupaka na Gaza
Iyi foto yafashwe ejo yerekana ingabo za IDF ziri ku mupaka na Gaza
Ingabo za IDF zirwanira ku butaka mu gitero kuri Hamas
Ingabo za IDF zirwanira ku butaka mu gitero kuri Hamas
Ziherekejwe n'ibisasu by'ibifaro bizitera inkunga
Ziherekejwe n’ibisasu by’ibifaru bizitera inkunga
Iyi karita irerekana ku mupaka w'ibihugu byombi aho ingabo za IDF zimbutse zigana muri Gaza
Iyi karita irerekana ku mupaka w’ibihugu byombi aho ingabo za IDF zimbutse zigana muri Gaza

Mailonline

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Intambara ni mbi kuko yica inzirakarengane kandi uheruka uyitangiza ariko ntabwo uba uzi uko izarangira hari igihe uyitangiza ikakunanira kuyihagarika  kandi n’abawe bakahashirira.

  • Ubundi ibi byari byarateguwe maze bagize amahirwe babana baricwa. Misri yagize neza kudaha ubuhungiro aba nye Palestina kuko Israel yari kubyitwaza ikaba yabatera. 

  • Dore uko mbibona.niba hamas ibasha kurwana nabantu bafite tels moyens bakarasamo 20 ; ni intwari vraiment kandi ntawabarenganya bafite impamvu occupation ntawayemera uzi kutagira igihugu?

Comments are closed.

en_USEnglish