Digiqole ad

Yemeye kwishyura ibihumbi $100 000 ngo igitsina cye cyongerwe

Umugabo ukomoka muri Australia yemeye gutanga ingwate ku nzu ye ngo  arebe ko yabona amafaranga akabakaba amadolari ibihumbi 100 yo kongeresha ubunini bw’igitsina cye. Igitsina cy’uyu mugabo iyo cyahagurutse ngo ntikirenga centimetero 7 ibi abaganga basanga ngo ari uburwayi bwitwa “Micropenis”.

Uyu mugabo ngo azashyura amafaranga ashoboka yose ariko igitsina cye cyongerwe
Arifuza kwishyura ashoboka yose ngo igitsina kingane n’icy’abandi

Muri  2012, uyu mugabo yatanze ibihumbi 45 by’amadolari ngo bamubage ariko biba iby’ubusa ntihagira ikiyongera kuri ruriya rugingo rwe.

Uyu mugabo yasanze icyatumye ntakiyongera ari uko abamubaze hari akanyama batakuruye kandi ariko gafite uruhare runini mu kwiyongera kw’igitsina gabo.

Uyu mugabo yabwiye ikinyamakuru Ninemsn ko akiri umwana yari afite igitsina gifite sentimetero 4.

Yongeyeho ko amaze no gukura nta kintu kigaragara kiyongereyeho. Ubusanzwe abagabo bo muri Australia bafite igitsina kiri hagati ya sentimetero 14.5 na sentimetero 17.5 iyo cyahagurutse.

Abaganga bemeza ko igitsina gabo kizima iyo cyafashe umurego nibura kiba gifite uburebure bwa sentimetero 16.

Amaze kubona ko atanyuzwe n’ubuvuzi yahawe mbere, uyu mugabo yongeye kwishyura ibihumbi 18 by’amadolari , ubu bwo azarekura ibihumbi 50 by’amadolari kuko azibagisha kandi bakamutera ikinya cy’umubiri wose.

Uyu  mugabo avuga ko nubwo afite ubuzima bwiza muri rusange, kugira igitsina gito byatumye yumva afite ipfunwe, inshuti ze zikamukwena, kandi ntabashe gutera akabariro neza.

Ibi byose rero nibyo byatumye yemera kwishyura amafaranga akabakaba ibihumbi 100 by’amadolari ariko igitsina kikaba kinini kandi kirekire.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yoooo 7 cm ni gitoya pee nibura 12 cg 13 ariko niba yishaka akibona akaba yakora imibonano ndumva ntampamvu yo gukora ibyo doreko hati abakobwa badakunda igitsina kininiiiiiii

    • jyewe ko itageta kuri 6? bitwaye iki se? mfite abana kandi ni umugore wange ni sawa

      • Umugore wawe uramupfubya nuko utabizi, kereka niba ari muri babandi baryoherwa no gukubitirwa kuri rugongo kurusha gucumitwa. Niba akunda gucumitwa, agahinda karenda kumwica

  • jyewe ko itageta kuri 6? bitwaye iki se? mfite abana kandi ni umugore wange ni sawa

  • Hahahaaa ngo wowe ntigera no kuri 6 cm? Ni agapipi noneho ! 

  • haaaahhhaa!!! wowe wifitiye 6cm wibitseho imari yitwa akadudu.

Comments are closed.

en_USEnglish