Digiqole ad

Amag The Black umufana ukomeye wa Jay Polly

Hambere humvikanye umubano urimo igitotsi hagati ya Amag the Black na Jay Polly abahanzi bakora HipHop mu Rwanda, gusa muri iyi minsi umubano wabo usa n’aho urimo ubucuti bukomeye kuko nko mu minsi ishize Amag the Black amaze gusezererwa mu irushanwa rya PGGSS IV yatangaje ko ashyigikiye cyane ko Jay Polly ari we wakwegukana igihembo.

Amag The Black ashyigikiye Jay Polly kuba yakwegukana PGGSS4
Amag The Black ashyigikiye Jay Polly muri PGGSS4

Amag the Black nk’umuhanzi wazamukanye imbaraga nyinshi mu gihe gito ndetse agahita aninjira muri iri rushanwa, byavugwaga ko Jay Polly yaba amufitiye ishyari ryo kuba ari kuzamuka cyane ndetse ngo habaho no guterana amagambo hagati ya bombi babicishije mu ndirimbo zabo.

Amag the Black i Rubavu muri week end ishize amaze gusezererwa yagize ati ” Nubwo mvuyemo nizere ko muzi injyana ikunzwe kurusha izindi.

Jay Polly umbabarire utazankoza isoni hakagira ugutwara igikombe. Njye namaze kuba umufana wa Jay Polly kuko ntakiri mu irushanwa”.

Nyuma y’aya magambo, abantu bibajije niba koko hari umubano mubi wari hagati y’aba bahanzi nk’uko byagiye bitangazwa mbere cyangwa harabayeho kwiyunga.

Mu kiganiro Amag The Black yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke nyuma y’ayo magambo yari amaze kuvugira mu ruhame, yakomeje gushimangira ko ashyigikiye cyane Jay Polly nk’umuhanzi bakora injyana imwe kandi ko nta n’ikibazo bafitanye cyatuma atamushyigikira.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndagukunze kurushaho uri umwana mwiza peee! Bigaragara ko ufite ndero nabagenzi bawe bazakwigireho kudahangana bapfa ubusa.

Comments are closed.

en_USEnglish