Digiqole ad

Gukina amakarita bityaza ubwenge bw’abageze mu zabukuru

Gukina amakarita no gukina umukino wo guhuza inyuguti  cyangwa imibare ugakora amagambo abahanga basanze bituma udutsi ubwonko bukoresha twitwa neurons dukora neza bityo ubwonko  ntibusaze.

Abakuze bakina ikarita ngo basaza bagifite ubwonko butyaye
Abakuze bakina ikarita ngo basaza bagifite ubwonko butyaye

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukoresha ubwonko cyane bituma ibice byabwo bikunda kwibasirwa n’indwara bigira ingufu zo kuzirwanya bityo umuntu ntarware indwara zikomeye nka Alzeimer ituma abakuze bibagirwa ubusa.

Byagaragaye ko abasaza cyangwa abakecuru bakina  iriya mikino baba bafite ubwonko bwibuka vuba, bukanabasha gusesengura amakuru vuba.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Wisconsin Alzheimer’s Disease Research Center  cyo muri Amerika bwagaragaje ko mu bakuze  bakunda gusoma ibitabo, gukina amakarita  ndetse wa mukino wo guhuza inyuguti n’imibare, abakunda gukina amakarita aribo bafite ubwonko bwibuka neza kandi butekereza mu buryo bwihuse.

Aba basaza n’abakecuru bakina iyi mikino ngo ubwonko bwabo ntibupfa kurwara indwara ya Alzeimer.

Dr Doug Brown ukuriye ubushakashatsi mu  Kigo cya Alzheimer’s Society yagize: “ Ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari isano ifatika hagati y’ubunini bw’ibice bigize ubwonko, uko ubwonko bwibuka ndetse n’akamenyero bufite ko gukina amakarita n’indi mikino nk’iyi.”

Mu Rwanda hari imikino abakuze bakunda harimo no kubuguza igisoro. Abahanga b’igisoro bavuga ko nacyo gituma batekereza neza bakamenya gutera Nteba,  Ngarama, gutsinda ‘Ikitarya’ n’ibindi.

Uyu mukino nawo ni mwiza ku mikorere y’ubwonko bw’Abanyarwanda bageze mu zabukuru.

Uyu mubyeyi Nyiramasasa Julianna umwaka ushije yujujye imyaka ijana avutse. Ngo abasha gukina igisoro no gusoma
Uyu mubyeyi Nyiramasasa Julianna wo muri Musanze umwaka ushize yujuje imyaka ijana avutse. Ngo abasha gukina igisoro no gusoma kuko ubwonko bwe bwabimenyereye

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish