Salomon Nirisarike yagiye mu ikipe Mbonabucya yakinagamo
Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Salomon Nirisarike yamaze guhindura ikipe nyuma y’imyaka ibiri ari muri Royal Antwerp mu gihugu cy’Ububiligi mu kiciro cya kabiri, yerekeza mu ikipe ya Saint-Trond nayo yo mucyiciro cya kabiri.
Salomon Nirisarike yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu ikipe ya Saint-Trond mu kiciro cya kabiri mu Bubiligi, nk’uko urubuga voetbalbelgie.be rwabitangaje kuri uyu wa mbere.
Salomon Nirisarike bivugwa ko yifuzwaga n’amakipe harimo ikipe ya mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’Ububiligi n’andi makipe atandukanye, ndetse n’amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’ubwongereza.
Nirisarike w’imyaka 21 ni umukinnyi wakuriye i Rubavu mu makipe y’abana, atozwa n’umugabo uzwi cyane witwa Vigure, nyuma aza gufashwa na SEC Academy ya Munyandamutsa Augustin, mbere yo kwerekeza i Burayi mu mwaka wa 2011 mu ikipe ya Antwerp aho yasinye mu 2012 akaba ahavuye ahatsinze ibitego bitatu.
Iyi kipe ya Saint-Trond agiyemo yahoze ikinamo Desire Mbonabucya wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu hagati y’umwaka wa 2000 na 2007, ndetse yanaciyemo myugariro wakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi Kalisa Claude myugariro wari umuhanga cyane ariko akaza kuvunika nabi agahagarika umupira kare.
Nirisarike akaba ateye ikirenge mu cy’aba bakuru be.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com