UBUDAGE nibwo bwegukanye igikombe cy’isi
Mario Gotze umusore w’imyaka 22 niwe usobanuye urugamba rwari rwahinanye rwabuze gica hagati ya Argentine n’Ubudage, atsinda igitego ku munota wa 113 mu gihe cy’inyongera aba ahaye igihugu cye igikombe cy’isi cya kane mu mateka y’Ubudage.
Kuri Maracana Stadium i Rio de Janeiro ndetse no ku mateleviziyo y’isi abantu benshi bari bategereje kumenya uwegukana iki gikombe cy’Isi gikinwe ku nshuro ya 20. Ubudage nibwo bugitwaye.
Ubudage bwakoze urugendo rubikwiye kuko mu mikino irindwi bakinnye muri Brasil bayitsinze yose banganya rimwe gusa na Ghana (2-2) mu matsinda. Harimo n’imvura y’ibitego birindwi banyagiye Brasil imbere y’abafana bayo.
Nta buryo bwinshi cyane bwo gutsinda bwabonetse muri uyu mukino wari wuzuye ubuhanga, ingufu, umuvuduko, kwitonda no gucungana cyane.
Uburyo bwiza bucye bwabonetse harimo ubwo Gonzalo Huguain wa Argentine yabonye mu gice cya mbere, hakabamo n’igitego yaje gutsinda basifura ko yaraririye.
Harimo kandi uburyo Ubudage bwabonye mu gice cya kabiri kuri Corner yatewe neza na Toni Kroos maze Andre Schurrle atera umutwe ufata igiti cy’izamu.
Mu mateka y’igikombe cy’isi inshuro zose cyakiniwe ku mugabane wa Amerika y’Epfo nticyahavuye uretse uyu munsi.
Abakinnyi bitwaye neza:
Umuzamu w’irushanwa: Manuel Neuer
Golden ball ihabwa umukinnyi warushije abandi mu irusahnwa: Lionel Messi
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi (6): James Rodriguez (Colombia)
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
YES amavubi nayo tura yategereje ubutaha . cy nibyanga tuzakinisha umurenge wakanzenze cy umurenge wagisenyi bobazakizana . munyeribanje urabe urumva nawe nzaramba!!!