Digiqole ad

Guverinoma yasohoye amabwiriza mashya arebana no kurwanya inkongi

Amabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta agatangira gushyirwa mu ngiro kuva tariki 11 Nyakanga 2014 muri bimwe mubyo ategeka harimo ko inyubako rusange zizajya zigenzurwa ku birebana n’inkongi buri myaka itatu, buri mezi atandatu hazajya habaho igenzura ry’izi nyubako ku bubiko ku bubiko bw’ibyatera inkongi ndetse buri nyubako rusange itegetswe kugira imbuzi (alarm) n’ibitembo byifashishwa mu kuzimya umuriro.

Umuriro umaze iminsi uyogoza ukangiza byinshi
Umuriro umaze iminsi uyogoza ukangiza byinshi

Ni nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri ahagana mu mpeshyi za buri mwaka haduka inkongi z’umuriro za hato na hato zikangiza byinshi zikanahitana ubuzima bw’abantu. Abagororwa batanu baherutse kwitaba Imana mu nkongi y’umuriro muri gereza ya Rubavu.

Amabwiriza yatangajwe na Ministeri y’ibiza kuri uyu wa 13 Nyakanga yashyizwe muri nimero idazanzwe 11/07/2014 y’igazeti ya Leta.

Aya mabwiriza agamije kurwanya inkongi z’umuriro no  kurinda abantu n’ibyabo inkongi z’umuriro  mu Rwanda nk’uko bigaragara mu ngingo  ya mbere yaryo.

Aya mabwiriza ateganya ko buri mezi atandatu ububiko bw’ibintu bishobora guteza  inkongi z’umuriro bugomba kugenzurwa  mbere yo gukoreshwa.

Aya mabwiriza yasinyweho na Minisitiri w’intebe, Ministiri wo kurwanya ibiza na Ministiri w’ubutabera, anateganya ko hagomba kubaho  igenzura ry’ubuziranenge by’ibikoresho bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo  rikorwa buri mezi atandatu.

Mu ngingo ya gatanu y’aya amabwiriza  hagaragaramo ko igenzura ry’umutekano w’inyubako zose cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi ku birebana n’nkongi z’umuriro rikorwa mbere y’uko hakoreshwa ndetse naburi myaka itatu.

Ingingo ya karindwi  ivuga ko inyubako yose cyangwa ahandi hantu  hahurirwa n’abantu benshi hagomba kugira  ibyangombwa bikurikira byo guhangana n’inkongi z’umuriro birimo;  ahantu ho gusohokera igihe habaye  inkongi z’umuriro kuri buri gorofa,  ibimenyetso bigaragaza aho abantu basohokera igihe habaye inkongi z’umuriro kuri buri gorofa;  igishushanyo cyerekana uko inzu iteye kuri buri gorofa.

Aya mabwiriza kandi ategeka ko  hagomba kugaragazwa  umubare ugaragaza igorofa umuntu  agezemo;  ibimenyetso bibuza gukoresha  asanseri igihe habaye inkongi  z’umuriro;   igitembo cyasohokeramo amazi hafi aho cyakunganira abazimya  umuriro  n’uburyo  bwo gukura abantu mu nyubako igihe yibasiwe n’inkongi.

Muri iyi  ngingo kandi  garagaragaramo ko  hagomba kubaho uburyo bwo guhana amakuru hagati y’abantu bakorera mu nyubako imwe;  ibyapa bigaragaza nomero za telefoni z’abashobora gukora ubutabazi bwihuse mu gihe cy’inkongi z’umuriro harimo polisi, imbangukiragutabara, ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro.

Aya mabwiriza ategeka abubaka amazu gushyiraho ibikoresho byo guhangana n’umuriro birimo  uburyo bw’impuruza bukoresha inzogera itabaza kuri buri gorofa;  ibikoresho bitahura umwotsi hakiri kare n’ibizimya umuriro muri buri gorofa.

Uretse  ibi bisabwa kandi abubaka inyubako basabwa  kugena no gushyira za  kizimyamoto kuri buri metero 50 muri buri gorofa;  impombo zabugenewe zifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro;  kamera zigenzura n’icyumba gihurizwamo amakuru yafashwe na kamera n’umurindankuba.

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish