Kitabi: Bishimira ko guhinga icyayi byababohoye ubukene
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’icyayi byabereye Kitabi mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 11 Nyakanga, abahinzi b’icyayi bashimye uruhare imiyoborere myiza yagize mu kwibohora ingoyi y’ubukene kuko babonye amahoro n’umudendezo bagahinga icyayi bakeza bakiteza imbere.
Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihungwa ngengabukungu byagize uruhare rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda kuko kinjija mu isanduku ya Leta amafaranga y’amadevize menshi akoreshwa mu nzego zo hejuru z’ubukungu.
Bamwe mu Banyarwanda bazamuwe n’ubu buhinzi ni abibumbiye muri Koperative yitwa COOBACYAMU yo muri Kitabi.
Ubwo bizihizaga umunsi wabahariwe wabereye ku ruganda rwa Kitabi Tea Factory, bavuze ko guhinga icyayi byatumwe babasha kubona agafaranga bakikenura, bakizigamira ndetse bakaba banaguza Banki.
Nyuma yo gushyikirizwa inka yagabiwe kubera kwitwara neza mu buhinzi bw’icyayi ndetse n’umuhate abikorana, Muzehe Fidel utuye mu kagari ka Nkumbure yabwiye Umuseke ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye asanga abahinzi b’icyayi bafite Leta yabahaye imiyobore myiza n’imibereho myiza.
Ati: “Ntacyo nabona navuga ku buhinzi bw’icyayi. Nawe se reba ubu mbonye inka y’inzungu kubera guhinga icyayi, kandi ije isanga izindi ebyiri nazo nakuye mu guhinga icyayi. None ikindi umbaza ni iki?”
Ku bijyanye n’ibirori byo kwibohora bikomeje kwizihizwa mu bice bitandukanye by’igihugu, Fidel yagize ati ‘ Ubu rwose Abanyarwanda twambaye ikirezi kandi iyo urebye neza usanga hafi ya twese tunazi ko cyera. By’umwihariko abahinzi b’icyayi twe dufite n’akarusho ko kuba iki cyayi duhinga cyaradufashishe kwibohora ingoyi y’ubukene, ku buryo jye muzehe Fidel w’imyaka 84 mpembwa ibihumbi 60 buri kwezi kubera guhinga icyayi ku buryo rwose kinshajishije neza.”
Aba bahinzi bavuga ko kwiteza imbere babikesha kwibumbira muri Koperative bakabasha kuzamurana.
Abo muri iyi Koperative bashimira ikigo Rwanda Mountain Tea kibaba hafi mu buhinzi bwabo nk’uko byagarutsweho n’abatanze ubutumwa muri biriya birori.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse yasabye abahinzi b’icyayi ba Kitabi kongera ubuso bwaho bahinga kugirango bongere umusaruro bagurisha bakabona agafaranga gatubutse.
Muri uyu muhango abahinzi b’icyayi 15 bahize abandi mu kwitwara neza no kugaragaza ingufu nyinshi muri ubu buhinzi bagabiwe inka 15, izo bamaze guhabwa zose hamwe zimaze kuba 73 zahawe abanyamuryango ba Koperative COOBACYAMU abandi bakaba barahawe n’amatungo magufi.
Uburyohe n’ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda bumaze kumenyekana ku Isi, ibi bikaba impamvu abayobozi bashishikariza abahinzi b’icyayi kongera ingufu muri ubu buhinzi bwinjiriza ubukora amafaranga kandi n’igihugu kikahazamukora muri rusange.
Insanganyamatsiko y’uriya munsi yari ” Muhinzi w’icyayi, Komeza wibihire mu rugamba rw’iterambere”.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE .RW
0 Comment
erega burya ngo abanshyize hamwe n’Imana irabasanga , kandi burya igihugu kirimo umutekano umuntu akabasha kuryama neza ntankomyi agatekereza ibintu bikajya muburyo ntacyo rwose wabinganye aba baturage rero bafite ubuyobozi bwiza bubibucya ko bagomba gukora bushyizeho umwete kandi nabaha ubufasha bumwe na bumwe
kwibohora kwa nyako ni ukwibohora ku bukene maze igihugu kigatera imbere
Comments are closed.