Ibigwi by’Ubudage na Argentine kuri Final z’Igikombe cy’isi
Argentine n’Ubudage mu mateka bimaze guhura inshuro ebyiri ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi. Ni amakipe amenyereye cyane bene hano kuko amaze gukina Final inshuro zirenze enye buri imwe. Ibigwi byazo bihagaze bite ku mikino ya nyuma.
Argentine mu mikino ya nyuma ine imaze gukina yatsinzemo ibiri itsindwa kabiri, inshuro yahuye n’Ubudage imwe yaragitwaye indi Ubudage buragitwara.
Ubudage bumaze gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi inshuro zirindwi, yatsinzemo inshuro eshatu.
1930 i MONTEVIDEO kuwa 30 Nyakanga: URUGUAY 4 – 2 ARGENTINE
Abafana bagera ku 93 000 bari kuri stade Centenario baje gushyigikira Uruguay yari mu rugo, ntiyabatengushye itsinda Argentine bine kuri bibiri, Argentine itaha yimyiza imoso.
1954, BERNE kuwa 4 Nyakanga: WEST GERMANY 3 – 2 HUNGARY
Ubudage nibwo bwabonye amahirwe ya mbere yo gutwara igikombe cy’Isi nubwo bwose uwitwa Ferenc Puskas wa Hungry yari yari yigaragaje cyane ndetse akandika amateka yo gutsinda igitego cyiza n’ubu igihembo cyacyo kikimwitirirwa.
1966 I Londres, kuwa 30 Nyakanga: UBWONGEREZA 4 – 2 WEST GERMANY
Geoff Hurst w’Ubwongereza niwe mukinnyi wabashije gutsindabwa mbere ibitego bitatu “Hat-trick” ku mukino wa nyuma Martin Peters ashyiramo agashinguracumu akaba yarafashije abongereza kwegukana iki gikombe .
1974 MUNICH, kuwa 7 Nyakanga :WEST GERMANY 2 – 1 UBUHORANDI
Kuri iyi nshuro abadage bari batangiye kugaragaza ko batoroshye mu gikombe cy’isi ndetse banafite umukinnyi ukomeye cyane Johann Cruyff.
Muri uyu mukino waje Ubudage butsinze Ubuhorandi ibitego bibiri bya Penaliti kuri kimwe.
1978 BUENOS AIRES, kuwa 25 Kamena : ARGENTINE 3 – 1 UBUHORANDI
Argentine yari ihageze nyuma y’imyaka 48 itagaragara.
Ku munota wa 38 Mario Kempes niwe wafunguye izamu, Dick Nanninga yongezamo. Uyu kandi Kempes yaje gusubizamo agashinguracumu Argentine iracyegukana.
1982, i MADRID Kuwa 11 Nyakanga: UBUTALIYANI 3 – 1 UBUDAGE
Paolo Rossi yari afite ibitego bitandatu mu mikino itatu ,Marco Tardelli ndetse na Alessandro Altobelli nibo batsinze ibitego bitatu byahaye igikombe Ubutaliyani. Naho Paul Breitner w’ubudage yabonye igitego cy’impozamarira.
1986 MEXICO CITY kuwa 29 Nyakanga: ARGENTINA 3- 2 WEST GERMANY
Ni ubwa mbere bari bagiye guhura, Argentine yari yiyizeye n’igihangange cyayo cy’ibihe byose Diego Maradona.
Jose Luis Brown na Jorge Valdano babanje gutsindira Argentina gusa baje kunganya nyuma yuko Karl-Heinz Rummenigge na Rudi Voeller baboneye ibitego by’Ubudage.
Ikizere cy’Abadage cyaje kuraza amasinde mu minota y’inyongera ubwo Maradona yarekuraga ahawe na Jorge Burruchaga maze umupira awerekeza mu rucundura, Argentine iracyegukana.
1990 ROME kuwa 8 Nyakanga : WEST GERMANY 1 – 0 ARGENTINA
Nyuma y’imyaka ine kandi izi kipe zarongeye zirahura maze Ubudage bwiganzura Argentina.
Umukinnyi Pedro Monzon wa Argentine yabaye umukinnyi witwaye neza kubera gufata Juergen Klinsmann igiangange mu Budage icyo gihe ntiyanyeganyega.
Ku munota wa 85 Ubudage bwabonye Penaliti maza Andreas Brehme ayinjiza neza.
2002 YOKOHAMA Ku wa 30 Kamena : BRAZIL 2 – 0 GERMANY
Aha Ubudage bwari bumaze gushinga imizi mu gikombe cy’Isi nubwo akenshi bwagiye bugitakaza.Kuri iyi nshuro ibitego bya Ronaldo Nasalio da Lima byatumye Abadage babura igikombe.
Ubudage na Argentina zigiye kongera guhura, Ubudage bwasebeje Brazil buyinyagira 7 – 1 mu rugo muri 1/2, Argentine yiyushye akuya yavanyemo Ubuholandi kuri za Penaliti.
Ni inde uzakijana?
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Igikombe kiraguma muri Amerika y’epfo….Aragentine izatsinda Ubudage buyigoye 2-1…yewe bashobora no gukizwa na Penaliti…gusa Kuri jye…Argentina izakiraha…
Comments are closed.