Israel yamaze kwemeza gutera Palestine inyuze ku butaka
Updated: Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu hamwe na Minisitiri w’ingabo za Israel Moshe Yaloon bamaze gusinya uruhushya ruha ingabo za Israel zirwanira ku butaka gutera muri Palestine mu rwego rwo guca intege umutwe wa Hamas.
Umukuru wa Palestine Muhamud Abbas yasabye amahanga gukoma mu nkokora uyu mugambi wa Israel wo kutera muri Palestine, kuko ngo ibi bitero bishobora guhitana benshi b’inzirakarengane.
Ingabo za Israel zamaze gutegura ibifaro biremereye n’abasirikare benshi biteguye urugamba bakambitse hafi ya Gaza bategereje uruhushya rwo gutera.
–Uko ibintu byaje gukomera hagati ya Israel na Palestine mu minsi ya vuba aha.
Iyi mirwano yatangiye ubwo abarwanyi ba Hamas bashimutaga abana batatu b’AbanyeIsrael bakabica, imirambo yabo ikaza kubonwa n’Ingabo za Israel.
Ibi byateye umujinya n’agahinda abaturage ba Israel bituma barahirira kuzihorera. Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko igihugu cye cyizahana cyihanukiriye abakoze biriya bose ndetse hagakoreshwa ingufu zishoboka zose.
Nubwo bwose Umuyobozi mukuru wa Palestine, Muhamud Abbas yamaganye ibi bikorwa bya Hamas, intagondwa zo muri uyu mutwe zo zavuze ko yabikoze kugira ngo Abanyamerika n’Abanyaburayi bakomeze kumuha inkunga.
Insoresore z’AbanyeIsrael zashimuse umusore w’UmunyePalestine zimwica urubozo, umurambo we zirawutwika.
Nyuma buri ruhande rwatangiye kujya rurasa urundi hagamijwe kwihimuranaho.
Hamas imaze kubona ko Israel irakaye, bisa n’aho aribyo yashakaga kuko yongereye ubwinshi bw’ibisasu yarasaga ku butaka bwa Israel.
Mu minsi ishize abantu umunani bo mu muryango umwe bahitanywe n’igisasu cya Missile cyarashwe n’ingabo za Israel muri Palestine.
Mu gace ka Gaza harashwe nanone igisasu n’ingabo za Israel kica abantu bari ahantu bareba umupira w’Igikombe cy’isi wahuzaga Ubuholandi na Argentine. Icyo gihe, ibi bisasu byahitanye abantu icyenda.
Ubuyobozi bw’ingabo za Israel butangaza ko ibi bitero biri mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Hamas barasa ibisasu mu mijyi ya Tel Aviv na Jerusalem yo muri Israel.
Hamas yemera ko yarashe ibisasu mu mijyi ya Hadera na Haifa mu Majyaruguru ya Israel bikica abantu benshi, bituma ababarirwa mu bihumbi bahungira mu mahema yashyiriweho kubarinda.
Uyu mutwe wa Hamas wo muri Palestine warashe ibindi bisasu ku ruganda rukora intwaro za kirimbuzi za Israel ruherereye ahitwa Dimona.
Israel nayo yatangiye kohereza ibisasu umusubirizo ku butaka bwa Palestine. Ubuzima bw’abantu, abana n’abasivili benshi buri gutikira.
Ingabo za Israel zemeza ko hari ahantu harenga 780 zigomba gusenya kugira ngo zice intege Hamas kuko ifite ubwihisho mu baturage b’Abasivili ibikamo intwaro.
Ishami rya Hamas rya Gisilikare ryitwa “Al-Qassam” mu minsi ishize ryaguze igisasu cyo mu bwoko bwa Missile muri Syria cyitwa M-302 gishobora kuraswa mu birometero ijana.
Ingabo za Israel, Israeli Defense Forces (IDF) nazo zahisemo gukoresha indege n’imbunda zirasa kure mu rwego rwo kwihorera. Zikoresha kandi uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu birashwe bikangirikira mu kirere u rwego rwo kwirinda.
Kubera ko ubu umutwe wa Hamas ufite imbunda zishobora kurasa mu birometero 100, zikageza muri Yeruzalemu na Tel Aviv, ingabo za Israel ziri gutegura igitero simusiga cyo ku butaka mu rwego rwo guca intege Hamas nk’uko amakuru ya AP abivuga.
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko ibiri kubera muri kariya gace bishobora gukomera niba ingabo za IDF zigabye kiriya gitero ku butaka cyane ko n’ubundi hasanzwe umutekano muke mu bihugu bituranye nayo bya Syria na Iraq.
Kuva Leta ya Israel yishyirwaho muri 1948 ikigarurira uduce twahoze ari utwa Palestine, AbanyePalestine b’Abarabu basigaranye ingingimira ku mutima kuko batswe ubutaka bwabo.
Abanyapalestine barenga 1.700.000 bahisemo kujya kwiturira mu gace ka Gaza gafatwa nka kamwe mu duce dufite ubucucike bw’abaturage benshi ku Isi.
Kubera ko Abanyepalestine bamwe batishimiye uku kwirukanwa, bagiye bagaba ibitero shuma ku mijyi n’imidugudu y’AbanyeIsrael nyuma Israel nayo ikihorera ikagenda ibasubiza inyuma inabambura imijyi imwe n’imwe ikayituzamo abaturage b’Abayahudi.
Muri iki gihe kandi Israel ihangayikishijwe n’ubufasha igihugu cya Jordan giha umutwe wa ISIS uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu muri Iraq.
Ku rundi ruhande Hamas nayo ihangayikishijwe n’uko ibihugu byayihaga ubufasha bw’intwaro n’imyitozo bihugiye ku bibazo biri imbere muri byo, hakiyongeraho ko no mu Misiri, Leta ya Perezida Sisi itazayemerera gucisha ibiribwa n’intwaro mu gace ka Sinai ibishyiriye abarwanyi bayo.
Iran yahagaritse inkunga y’amafaranga yageneraga Hamas kubera ko uyu mutwe ufasha intagondwa z’AbaSunni zo muri Syria.
Amahanga akomeje gusaba impande zombi gishyira intwaro hasi maze bakajya mu biganiro mu rwego rwo kwirinda ko abasivili bakomeza kuhagwa. Gusa kugeza n’ubu ibisasu bikomeje guhererekanywa hagati y’ibihugu byombi.
Amakimbirane hagati ya Israel na Palestine afatwa nk’ubwumvikane bucye bumaze igihe kinini hagati y’ibihugu ku Isi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ntimugashinyagure. Ngo kwhorerana? Kwabaye se Genocide. Wavuga ngo abatutsi bagerageje gutera amabuye interahamwe ngo barihoreranaga? Ubu ni ubwicanyi ndengakamere. Gusa birerekana imitekerereze y’isi iyo bigeze k’ubuzima bw’abasilamu. RCA baricwa bakanaribwa, Mymar baricwa, Chechenia, Kashmir, Somaliya….Ariko iyo utari umusilamu umwe apfuye isi yose ivuza iya BAHANDA. ALLAH IS THE REAL JUDGE.
Tuza nshuti.Ibi bintu birenze imitekerereze yacu.Ntukishyiremo ngo isi yanga Islam ,byazakwangiriza mu mutwe.Bana nabose amahoro.Usabire isi yose amahoro tu,usengere bariya bose batagira ababitaho.Ibindi Imana niyo izabijyamo.Note:Niba hari aho wavuga ,ijwi ryawe rikagira icyo rihindura mu bibera muri biriya bihugu,vuga.Ariko kwishyiramo ngo Isi ntiyita kuba Islam ,ni ukwibeshya.Ni ukwiyangiririza ubuzima.Chouklan bzefu
Niko Patty we, Wambwira abandi bantu kw’isi bagira ibibazo aho kurenganurwa bagasekwa nk’abasilamu? Facts please! Ngaho mwbira ibihugu by’abakristo ubu biri gukolpnizwa n’ingabo za NATO? Mbwira abandi bantu uzi buzuye inkambi z’impunzi nko muri Middle east?
Nuk’ icyo bazi cyonyin’ aru ukubwejagura,nubujiji gusa. Nib’is’ ariyo yanga Islam nikuk’ abanya palestina batemererwa guhungira Egypt, Jordan,Sudan etc? Nibihugu byaba??? Nihe hapf’abislam benshyi? muri Syriya no Iraque aho bicana bakanaryana kumugaragaro cyangwa muri Israel? Nikuki Israel yubak’ uburyo bworind’abaturage bayo, Hamass y’igakoresh’abaturage nkinkinzo zo kurind’ ama rockets? Es’ igihenze cyane niki ziriya rockets batera mur’ Israel, cyang’ imiti nibyo kurya. Nikuki birirwa bavuz’ induru ng’inzara nta miti mugihe babona za rockets zo kuras’ubusa mukirere. Ninde muntu muzim’ ubona yakwirirw’ agirir’impuhwe abantu batazigirira ngo banazigir’ abandi. Ibiri kubera Nigeria, Nurwang’ isi yang’ Islam? Selek’ itaritwara bunyamaswa wigze wumva hari nuwury’urwar’und’amuhor’idini muri cyiriya gihugu. kuki ,muzi gutangiz’intambara, mukaba nabambere mukwibwejaguza? Hamass itarasa rocket muri Israel haruwo wumvish’ayakura?
Ngaho mwumve ko UN hari icyo ivuga!!! Haaaaaaaaaaaaaaaaaa, isi we! Nyamara muri DRC isasu rimwe riravuga bakirukirayo na za Drones, ibifaru n’izindi ntwaro zitagira ingano!!! Imana niyo nkuru kuko na Nebukadnesol wari warigize igihangange ubwami bwe bwageze aho burahanguka!!! Ugira ngo se ni impuhwe baba bagirira abaturage!? Ahubwo ni ririya buye (COLTA na Zahabu) baba bishakira. Erega ni ba Rusahuriramunduru!!Iyaba ari muri Congo (nongere mbisubiremo) ngo urebe uko abo ba Rutuku bateranya inama ya Loni ikubagahu!!!!!!!!!! Sha, qui vivra verra!!!!
Bavandimwe baislam mwirakara ahubwo dushikame dusengerre abavandimwe ndetse isi murirusmangye
Abayisilamu mugabanye amarangamutima y’idini, kuko Hamas niyo yatangije biriya byose. Kubw’ibyo rero, inkubisi y’amabyi irayitarukiriza. Nakakubwiye ko intambara itazashira kandi ko ntamahoro ari muri iyi si, ariko nibuka ko mutabyera nk’ Abaislam. Nasoza nsaba abantu kugabanya ubutagondwa, maze bagaturana na Israel. Barayanga ariko impongo ikura bayihiga ikabahotorana ihembe. Israel yarabarashe muri za 1960, irabarasa za 70 irabarasa za 90 n’ubu izongera ibarase.
Hamasi n’ ingabo za Isirayeli ibyo bakora bumva neza ingaruka zabyo cyangwa baryohewe no kurwana gusa.Ubwambere, murebe iyo foto y’ umwana wo muri Parlesitina uriri inyuma y’ urugi rw’ icyuma rukinze.Ubwakabiri, murebe iyo foto y’ urubyiruko rwo muri Isirayeli rwashyizwe aho rutegenyirijwe guhungira h’ icyumba cy’ imfundanwa nkurikije uko mbibona.Ndi Hamasi ubu sinareba Telavive na Yeruzalemu, nahindukira nkareba mu maso h’ uwo mwana urira. Uriya mwana, akeneye ikindi kitari ibitero bya rokete Hamasi ikora iTeravive n’ i Yeruzalemu. Ibyo bitero, ni byo bitumye ubu uyu mwana w’ umuhungu wa Palesitina aririra inyuma y’ urugi rw’ icyuma rukinze.Ntakindi mfite nakorera uyu mwana uretse kumubwira ko Imana imusezeranira ko izamenagura inzugi z’ ibyuma n’ ibihindizo by’ imiringa.Ndi ingabo za Isirayeli ubu sinareba ubutaka bwa Palesitina, nahindukira nkareba urwo rubyiruko rwa Isirayeli rumeze nk’ intama zitagira umwungeri. Hariya ruriya rubyiruko rwashyizwe, si ahantu ho guhungira. Uru rubyiruko rwa Isirayeli ntirwari rukwiye kuba ruri kujya aho ruhungira, rwari rukwiye kuba ruri kujya aho ruruhukira. Ntakindi namarira uru rubyiruko uretse kurumenyesha ko hakiriho uburuhukiro bugenewe abana b’ Imana nk’ uko Bibiliya ibivuga. Aba basore n’ inkumi nibizere, bazinjira mur’ ubwo buruhukiro.Naho Hamasi n’ ingabo za Isirayeli ni ibacanyi n’ inkorabusa.Ndasaba ko hashakwa uburyo umutwe wa Hamasi waseswa ugasenwa burundu.Ndasaba ko Minisitiri w’ intebe wa Isirayeli yeguzwa ku ngufu z’ umugambi w’ Imana kandi na Guverinoma ye igakurwaho burundu, ingabo za Isirayeli zigahabwa icyerekezo gishya.
Urata igihe cyawe urasaba se iryo jwi ryawe wumva ryagera he? Ngo Ministre w’intebe wa Israheli ngo yegure?Ngo Hamas niseswe? Akari kuwundi karahandurika aho mu Rwanda ko utarasaba iseswa rya PFR na FDLR? Ubwiyunge bw’ABAHUTU n’ABATUTSI bwarabananiye ariko mwatereye hejuru ibya Israheli na Palestina uboshye mwe ibyanyu mwarabikemuye. Isi yose ifite ibibazo nimusenge Imana niyo musifuzi mukuru utabera. Naho iby’Islam byo nibyo rwose nibabarwanye kuko nibo babyaye intagondwa reba AL-QUAEDA ni bande? AL-SHABAB reba BOKO-HARAM reba ISIS reba SELEKA hari abakristu barimo?
Comments are closed.