Airtel yongereye amashami yayo mu Mujyi kuri UTC na Nyabugogo
Kuri uyu wa kane tariki 10/Nyakanga, 2014 ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda cyafunguye amashami abiri rimwe riherereye mu Mujyi rwagati mu nzu yiswe UTC (Union Trade Center) irindi riri Nyabugogo rwagati.
Ubuyobozi bw’iki Kigo butangaza ko gufungura aya mashami ya Airtel muri ibyo bice ari uburyo bwo korohereza abafatabuguzi bayo ndetse no kugeza serivisi mu buryo bwihuse ku bakiriya bayo.
Umuseke uganira n’umuyobozi ushinzwe iby’amasoko muri Airtel , John Magara yadutangarije ko ibi babikoze nyuma yo kumva ubusabe bw’abakiriya babo, aho bifuzaga ko serivisi za Airtel zibegera.
Magara John yavuze ko bafite izindi gahunda zo gufungura ayandi mashami ahantu henshi mu gihugu, bitewe n’uko bamaze gushinga iminara mu gihugu hose.
Yagize ati “Iminara ya Airtel iri hantu hose kandi tugiye gushyiraho izindi serivisi zizatuma abakiriye bacu bazibona bibereye mu ngo zabo bakazajya babasha kugura ama unite, kugura umuriro ndetse n’izindi serivisi zigiye kujyaho mu gihe cya vuba aha.”
Mugara John yakomeje avuga ko kuba bafunguye ayandi mashami bizafasha abakiriya babo mu kugera kuri za serivisi zabo, harimo nka Internet, amakarita za Airtel, gukora swap( kungera kusubira ku murongo igihe bakwibye telephone yawe), kugura modem ndetse n’izindi serivisi za Airtel.
Airtel iratangaza ko izakomeza gukora amasaha 12 ariko akaba ashobora kuziyongera akagera kuri 2 bitewe n’ibyifuzo by’abakiriya bayo.
Airtel itangaza ko uyu mwaka hashyizwe amafaranga agera kuri Miliyoni 30 z’amadolari y’ Amanyamerika mu kongera imbaraga mu mikorere yabo ndetse no kongera abakozi muri rusange.
Airtel irateganya gufungura ayandi mashami mu Ntara no mu turere twa Musanze, Rubavu, Muhanga, ndetse na Kimironko, ibi bizashyirwa mu bikorwa mu mezi abiri ari imbere.
Daddy SADIKIR UBANGURA
ububiko.umusekehost.com