Digiqole ad

“Imana niyo igutegurira icyo uzaba cyo, si umuntu runaka”- Active

Itsinda rya ‘Active’ ry’abahanzi bagera kuri batatu aribo Derek, Olivis na Tizzo,  nyuma y’igihe cy’amezi umunani ryinjiye muri muzika nyarwanda, rimaze kumenyakana cyane. Bityo ngo kuba riri muri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ni ubushake bw’Imana si ubuhanga barusha abandi bahanzi batarimo.

Active rimwe mu matsinda akunzwe cyane muri iki gihe
Active rimwe mu matsinda akunzwe cyane muri iki gihe

Mu minsi ishize iri tsinda ryatangaje ko ryaje muri muzika gukora ibyo andi matsinda ari muri muzika atarakora ndetse n’ayabanje atakoze. Ibi bikaba byaragiye binatangazwa n’abantu bagiye bareba ibitaramo by’iri rushanwa uko aba basore bagiye bitwara byerekana ko bafite icyerekezo kiza.

Ku nshuro ya mbere iri tsinda ryitabiriye Primus Guma Guma Super Star rimaze kwigarurira abakunzi benshi. Ibyo byagiye bigaragarira mu bitaramo bya playback aho wasangaga bafite abantu babashyigikiye batari bacye.

Mu kiganiro na Umuseke, itsinda rya Active ryatangaje ko aho rigeze ari imbaraga z’Imana ndetse n’umuhate bafite mu bikorwa bya muzika.

Bagize bati “Icyo umuntu azaba cyo n’Imana gusa ishobora kuba ikizi, si umuntu runaka. Ibyo umuntu aba yibwira byose siko abigeraho.

Uko twaje muri iri rushanwa bishoboka cyane ko twaryegukana, kimwe n’uko tutaryegukana kuko hari abandi bahanzi benshi barishaka kandi bashoboye.

Icyo tureba nka ‘Active’ ni ibikorwa tugomba kwereka abakunzi bacu ubundi rukazacibwa n’Imana”.

Mu gitaramo kibanziriza icya nyuma biteganyijwe ko kizabera i Rubavu ku wa 12 Nyakanga 2014, Active niyo izaza ku mwanya wa mbere mu gususurutsa abantu. Ngo nta bwoba na bucye bibateye kuko imyitozo bayikoze igihe gihagije.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • aba bana imana ibahe umugisha kuko baziko ariyo ibafasha kandi niyo bizeye nayo ntabwo izabakoza isoni 

  • imana  ibafashe  kandi muranashoboye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish