FIFA yahagaritse Nigeria mu mikino yose
Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, bwahagaritse igihugu cya Nigeria mu mikino yose y’umupira w’amaguru kubera ko ubuyobozi bwa Politiki bw’iki gihugu bwivanze mu miyoborere y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, NFF.
Uku guhagarikwa kurareba amakipe yose yo muri Nigeria ndetse n’Ikipe y’igihugu y’abagore yiteguraga kuzakina muri Kanama uyu mwaka mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20.
FIFA yatangarije BBC ko Nigeria izakurirwaho ibi bihano ari uko Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ryaho rifite ubwisanzure mu gufata ibyemezo byaryo ntawe urivangiye.
FIFA kandi yasabye abayobozi ba Politiki muri Nigeria gusubiza abo birukanye mu myanya yabo mu maguru mashya.
Leta ya Nigeria yavuze ko gusesa Komite y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria no gufunga umuyobozi wayo byari mu rwego rwo gutuma iperereza ku birego baregwa rikomeza.
Aminu Maigari wari ukuriye iri shyirahamwe, Leta ivuga ko hari ibyo imukurikiranyeho mu mategeko kubera uko yitwaye mu mikino y’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Brazil.
Mu majonjora y’ibanze y’igikombe cya Africa cya 2015, u Rwanda rwasezereye Libya, ubu ruzakina na Congo Brazzaville (tariki 19/07 i Brazzaville na tariki 02/08/2014 i Kigali) izatsinda hagati ya zombi ikazajya mu itsinda A ryo gushaka tike ya kiriya gikombe ririmo Africa y’Epfo, Sudan na Nigeria niramuka ivaniweho ibihano bitarenze mu kwezi kwa Nzeri kuko nibwo imikino mu matsinda izatangira.
ububiko.umusekehost.com