Bruce Melodie ngo nataza muri 3 ba mbere azaba uwa 4
Itahiwacu Bruce ukora injyana ya R&B umwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 ku nshuro ye ya mbere aryitabiriye. Avuga ko naramuka ataje mu bahanzi batatu bazakomeza nibura atazabura umwanya wa kane. Muri week end mu gitaramo kizabera i Rubavu nibwo abahanzi barindwi bazasezererwa muri PGGSS IV.
Bruce Melodie avuga ko akurikije ibisabwa byose abona nta muhanzi n’umwe wagaragaje imbaraga nyinshi cyane kurusha abandi,avuga ko buri muhanzi yagaragaje imbaraga mu bisabwa kandi hashobora kubaho gutungurana ku bazacyegukana.
Mu bitaramo bimaze gutambuka bya live uko ari 3, uyu muhanzi yagiye agerageza kuririmba neza by’umwimerere nk’uko benshi mu bagiye bakurikira ibi bitaramo babitangaza.
Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko uko byagenda kose agomba kuza mu bahanzi batatu bazakomeza. Byaba bidakunze akazaza ku mwanya wa kane.
Yagize ati “Mbabwije ukuri, ntabwo nzabura mu bahanzi batatu ba mbere kuko nagerageje kwerekana ko nkunzwe bitewe n’uko abafana banjye babinyeretse ahantu hose nagiye nca yaba mu bitaramo bya playback na Live.
Ariko nanone mu gihe naba ntabajemo sinabura gufata umwanya wa kane nawo uteri mubi cyane”.
Kuri Bruce Melodie ngo arakomeza guhatana kugeza ku gitaramo cya nyuma cya Live muri iyi week end hanyuma akazi gasigarane abakemurampaka.
Kuwa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 i Rubavu nibwo hazaba igitaramo cyo guhitamo abahanzi batatu bagomba kuzahatanira umwanya wa mbere. Barindwi bazahita basezererwa n’ubwo bose uko ari 10 bazongera guhabwa amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya nyuma kizabera i Kigali.
Joel RUTAGANDA
ububiko.umusekehost.com