Abagera kuri 300 baje gusaba kujya muri BigBrotherAfrica. 2 nibo bakenewe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Nyakanga urubyiruko rubarirwa muri 300 rwageze kuri Hotel iri ku Kimihurura rwose rugaragaza inyota yo guhagararira u Rwanda muri Big Brother Africa!!! Aha bakoreshwaga igeragezwa ry’ibanze, u Rwanda ngo rufite imyanya ibiri y’abazaruhagararira muri iri rushanwa ribera muri Africa y’Epfo.
Abakunzi b’imyidagaduro cyane cyane abazi irushanwa rya Big Brother Africa bashimishijwe no kumva ko u Rwanda ku nshuro ya mbere rugiye kwitabira iri rushanwa. Gusa haribazwa ni inde ukwiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.
Mu baje kugerageza aya mahirwe hagaragayemo bamwe mu bamwe mu bavuzwe ko babishobora barimo; Frank Joe, Mc Tino na Arthur. Umuhanzikazi Ciney, n’umuraperi Packson ndetse na Mouna waje muri 5 muri Miss Rwanda nabo baje kugerageza.
Anita Pendo umwe mu bari bavuzwe n’abajya bareba iri rushanwa bo mu Rwanda ko yagerageza ntabwo yagaragaye muri aba bashaka guhatana kujyayo.
Muri iyi ‘Edition’ yo gutoranya abazahagararira u Rwanda, ababishaka bari kuza bakiyandikisha, ubundi ku murongo bakinjira mu byumba bibiri, uva muri kimwe ujya mu kindi.
Hari abaviramo muri icyo cyumba cya mbere babazwa bagasohoka bitahira ntibakomeze mu cyumba cya kabiri, umunyamakuru w’Umuseke yahavuye abakiri kuza kwiyandikisha n’ababazwa bakiri benshi.
Frank Joe umunyarwanda uba muri Canada awaje gushaka uko ajya muri iri rushanwa, yabwiye Umuseke ko u Rwanda rumaze gutera imbere cyane mu myidagaduro, ashingiye no kubantu abona baje kugerageza amahirwe.
Yagize ati “Nashimishijwe cyane no kumva ko natwe Abanyarwanda dushobora kujya mu mubare w’ibihugu bifite imyidagaduro muri Afurika. Niyo mpamvu najye naje kugerageza amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye”.
Mc Tino we avuga ko uko yasanze ibibazo bimeze nta kintu na kimwe cyamuteye ubwoba, ko Imana nibishaka azagaragara kuri urwo rutonde rw’abantu babiri bazahagararira u Rwanda.
Mu mategeko agenga iri rushanwa ntabwobyemewe gutangazwa uwatsinze mu gihe irushanwa ritaratangira. Ibi bivuze ko abazahagararira u Rwanda bashobora gutoranywa none ariko bakazamenyekana amasaha macye mbere y’uko irushanwa nyirizina ritangira.
Muri iri rushanwa abaririmo bashyirwa mu nzu imwe muri Africa y’Epfo bakabana mu gihe kirenga ukwezi, abantu bakagenda batora (mu butumwa bugufi na Internet) uvamo buri cyumweru bitewe n’uko abanira abandi.
Uwegukanye iri rushanwa ashyikirizwa igihembo gishobora kugera ku 300 000USD ahabwa cash. Dillish Pearl Mathews wo muri Namibia niwe uherutse kwegukana iri rushanwa umwaka ushize.
Uwarigiyemo wese kimwe n’uwaryegukanye usanga barushaho kumenyekana cyane mu bihugu byabo no mu karere birimo mu myidagaduro.
Photo/ R. Joel/UM– USEKE
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
FRANK JOE NA TINO MUBAHE AMAHIRWE
Comments are closed.