Digiqole ad

TIGO na EduMe batangije gahunda yo kwiga Icyongereza kuri Telefoni

Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2014, Sosiyeti y’itumanaho ya Tigo Rwanda ifatanyije na Sosiyeti yo mu bwongereza EduMe batangije uburyo bushya bwo kwigisha abaturarwanda ururimi rw’Icyongereza binyujijwe kuri Telefoni zigendanwa.

Dr Harebamungu, Ministre Nsengimana n'umuyobozi wa Tigo Rwanda
Dr Harebamungu, Ministre Nsengimana n’umuyobozi wa Tigo Rwanda Tongai Maramba uyu munsi

60%  by’Abanyarwanda kugeza ubu bafite telephone zigendanwa, ubu buryo bwo kwigisha icyongereza kuri Telephone ni ubwa mbere bugiye gutangazwa muri Africa. Tigo Rwanda niyo bihereyeho aho yahaye umurongo Sosiyete ya EduMe ikora ibijyanye n’uburezi nayo igategura imfashanyigisho y’ururimi rw’icyongereza.

Umuyobozi mukuru  wa Tigo –Rwanda Tongai Maramba avuga ko iyi gahunda ije mu Rwanda ikenewe kuko benshi mu batunze telephone bakeneye kumenya icyongereza ngo iterambere ryabo rirusheho kwihuta mu Rwanda.

Tigo kugeza ubu ifite abafatabuguzi barenga miliyoni ebyiri mu Rwanda.

Tongai Maramba avuga ko iki gikorwa n’ibindi igenda ikora biri mu ntego zayo zo gucuruza itumanaho ariko inakoresha iri tumanaho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturarwanda.

Umuyobozi wa EduMe Jacob Waern avuga ko bahisemo u Rwanda mbere y’ibindi bice byo ku isi kuko ari igihugu gifite abantu benshibafite za Telefoni zigendanwa kandi bafite ubushake bwo kumenya no kuzamura imibereho yabo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana wari muri uyu muhango yavuze ko gushora imari mu ikoranabuhanga ryigisha ari uguteganyiriza ejo hazaza.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Dr Harebamungu Mathias avuga ko ibi bihuye cyane n’icyerekezo Minisiteri y’Uburezi igenderaho. Avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwiza bwo kwigisha kuko kwiga bitajya birangira.

Yasabye EduMe kwegera Minisiteri y’Uburezi bakanoza imfashanyigisho zihuye n’iz’umwana w’u Rwanda,ndetse n’umunyarwanda akeneye muri iki gihe.

Yabasabye kandi ko munteganyanyigisho zaba hajya habamo ibijyanye n’ibyo abanyarwanda biyumvamo bihuye n’Umuco n’indangagaciro zabo.

Ushaka gukoresha iyi Serivisi ya EduMe na Tigo

1.Ukanda *445# ukohereza kuri EduMe

2.Ubona ubutumwa bugufi bukuyobora

3.Kwiga (session) ishuro imwe bihagaze amafaranga 50 gusa, naho amafaranga 200 kuri Tigo azajya atuma ubasha gukurikirana amasomo y’icyongereza mu gihe cy’icyumweru.

Isomo rimwe rifata hatati y’iminota 15 na 20 kuva ku wa mbere kugeza kuwa gatanu mu mezi ane ukaba urangije amasomo atatu.

Iyi gahunda ni ubwa mbere itangiye muri Africa
Iyi gahunda ni ubwa mbere itangiye muri Africa
Abanyarwanda babonye uburyo bushya bwo kubafasha kwiga batarinze gukora ingendo
Abanyarwanda babonye uburyo bushya bwo kubafasha kwiga batarinze gukora ingendo
Abayobozi muri EduMe n'abayobozi muri Tigo
Abayobozi muri EduMe n’abayobozi muri Tigo
Dr Harabamungu Mathias asaba ko iyi gahunda yakurikiza ibyo abanyarwanda biyumvamo
Dr Harabamungu Mathias asaba ko iyi gahunda yakurikiza ibyo abanyarwanda biyumvamo
Imikorere y'ubu buryo bushya byabwo
Imikorere y’ubu buryo bushya byabwo

 

BIRORI Eric
UM– USEKE RW

0 Comment

  • do you give certificate ?

Comments are closed.

en_USEnglish