Digiqole ad

Tennis : Uwizeyimana mu bagabo yatsinze irushanwa ryo Kwibohora

Igikombe cy’irushanwa ryo Kwibohora rya Tennis ryateguwe n’ikipe ya Amahoro Tennis Club cyegukanwe na Uwizeyimana Mathieu uri ku mwanya wa gatatu mu Rwanda atsinze nimero ya kabiri Habiyambere Dieudonne  amaseti abiri kuri imwe.

Uwizeyimana Mathieu mu kibuga akina na mugenzi we
Uwizeyimana Mathieu mu kibuga akina na mugenzi we

Ni mu irushanwa ryari rimaze icyumweru cyose rikinwa ryahuje ababigize umwuga. Iri rushanwa ryaranzwe no gutungurana cyane kuko abahabwaga amahirwe bose bagiye basezererwa hakiri kare.

Uwizeyimana Mathieu akimara kwegukana iri rushanwa yabwiye itangazamakuru ko ashimishijwe no kuba atsinze uwari usanzwe amuri imbere.

Mathieu yagize ati: “ Ndanezerewe cyane kuba mbashije gutwara iri rushanwa  ntsinze  uwari imbere yanjye. Ni ubwa mbere ntwara irushanwa nki iri.  Ubundi nagera ku mukino wanyuma ngahita ntsindwa.”

Uwizeyimana yatsinze  Dieudonnee  amaseti abiri kuri imwe ni ukuvuga 2-6,6-3,6-1 mu gihe mu bakobwa naho nimero ya 2 Ingabire Megan yatsinze Gisele Umumararungu usanzwe ari nimero ya mbere mu bagore muri Tennis mu Rwanda amaseti 2-0 : 6-1,6-1

Naho mubatarabigize umwuga bakina nk’ikipe,  APR Tennis Club niyo yegukanye iri rushanwa itsinze ikipe ya Remera Tennis Club.

Mugenzi we bakinnye umukino wa nyuma
Mugenzi we bakinnye umukino wa nyuma
Ibikombe byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa ryo kwibohoza
Ibikombe byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa ryo kwibohoza
Uyu musore ngo ashimishijwe no gutsinda uwari nomero ya kabiri
Uyu musore ngo ashimishijwe no gutsinda uwari nomero ya kabiri

NKURUNZIZA Jean Paul

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish