Digiqole ad

Senderi yigaranzuye abahanzi batatu bazaga mu myanya ya mbere

Senderi International Hit umuhanzi waranzwe n’udushya muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 mu bitaramo bya playback, ntabwo yari yagashoboye kwitwara neza mu bitaramo bya live kuva byatangira.

i Musanze Senderi yitwaye neza
i Musanze Senderi yitwaye neza

Mu gitaramo cya live cyabereye i Musanze uyu muhanzi yigaranzuye amazina yari amaze ibyumweru 2 aza imbere mu bahanzi bakomeje kugenda bitwara neza mu bitaramo bya live.

Intwaro yaba yaratumye Senderi aca kuri abo bahanzi ni uburyo yateguye kuri stage azana ingagi mu gihe hari hashize iminsi igera kuri 4 i Musanze habereye igikorwa cyo kwita izina ingagi.

Abahanzi bazaga mu myanya itatu yambere mu bitaramo 2 byari bishize, hazaga Dream Boys, Jules Sentore na Jay Polly. Gusa icyagaragaye ni uko Senderi yaba yari twaye neza kurusha abandi.

Mu kiganiro na Umuseke nyuma y’igitaramo, Senderi yatangaje ko ariho hantu yari abategeye. Kuko yari abizi neza ko akunzwe mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Hano nta muhanzi numvaga ushobora kundusha kwitwara neza, kuko narahabaye ndetse naranaharwaniye igihe kirekire. Imana rero ntabwo yajyaga gutuma nkorwa n’isoni”.

Abajijwe icyaba cyaratumye mu zindi roadshow za live ataza mu myanya ya mbere, yavuze ko buri muhanzi agira aho akunzwe. Ko nawe yari abategeye i Musanze.

Ugereranyije abahanzi 5 bitwaye neza mu gitaramo giheruka cya live cyabereye i Musanze, 1. Senderi International Hit, 2. Dream Boys, 3. Jay Polly 4. Jules Sentore, 5. Bruce Melodie

Bikaba biteganyijwe ko ku itariki ya 12 Nyakanga 2014 mu gitaramo kizabera i Rubavu hazasezererwa abahanzi 7 hagasigaramo 3 bazakora igitaramo cyo kubonekamo umwe uzegukana iryo rushanwa kizabera i Kigali.

Imyenda yari yambaye hari handitseho Hit rimwe mu mazina ye
Imyenda yari yambaye hari handitseho Hit rimwe mu mazina ye

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • senderi we ndakwemera pe rwase imana izakubabarire ugitware kuko byanshimisha cyane kdi ndizera ko izabikora.

  • noneho i Gisenyi azajyanayo akahe gashya? karaga ubwonko uzarebe ko naho wahivana uzaze muri 3 bazakomeza irushanwa. God bless u.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish