Kamonyi: Miliyoni 300 zo gufasha icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu budehe
Abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe bagenewe miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda zigiye kubafasha kwivuza muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kwerekana bimwe mu bikorwa by’iterambere Akarere ka Kamonyi kagezeho muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari cyabaye kuri uyu wa kane taliki ya 03/Nyakanga/2014 .
Rutsinga Jacques Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, yavuze ko bashyizeho gahunda bise Kwigira System bakora amatsinda yo kuzigama y’ibimina ku bantu batandukanye bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira bumwe mu bwishingizi n’ubwisungane mu kwivuza bwemewe mu Rwanda.
Uyu musanzu ngo bawushyizeho mu rwego rwo gufasha hakiri kare abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe bishyurirwa buri gihe na Leta, kandi ko kubitegura mbere ari byo byiza kubera ko umwaka wa Mutuellese Sante urangirana n’uw’ ingengo y’imari ya Leta.
Yagize ati: “Imyumvire y’abaturage bacu yazamutse ku rugero rushimishije kuko aya mafaranga yose amaze gutangwa azafasha abaturage batishoboye kwivuza mu gihe cyose bahuye n’ibibazo byo kurwara, ndetse bizafasha n’Akarere kugera ku mihigo kahize yo guteza imbere imibereho y’abaturage.’’
Mukabaziga Speciose atuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko mu myaka yashize bari mu by’icyiciro by’Ubudehe, ariko baza kubivamo bitewe n’inyingisho zo kwiteza imbere bahoraga bumva.
Byaje kugera naho basaba inguzanyo mu mabanki batangira kwikorera ku buryo kuri ubu ngo nabo bafasha bagenzi babo bagifite amikoro make.
Uwineza Claudine Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu, n’iterambere yavuze ko abaturage bari mu byiciro by’Ubudehe bagenerwa amafaranga buri mwaka noneho bagahitamo bonyine imishinga bayashoramo.
Avuga ko mu midugudu hafi ya yose igize utugari, abaturage bahisemo imishinga yo kubagezaho amazi meza.
Uyu mwaka w’ingengo y’imari ushize, abaturage b’Akarere ka Kamonyi bangana na 91ku ijana bishyuye ubwisungane mu kwivuza, bityo ngo izi miliyoni 300 bazazongeraho kugira ngo abari muri Mutuelle bagere ku ijana ku ijana.
MUHIZI ELISEE
ububiko.umusekehost.com/KAMONYI.
0 Comment
ingamba zabaye nyinshi zo gukura abanyarwanda mu bukene kubera ko abayobozi bacu bazi neza ko guteza igihugu imbere ari inshingano zabo
Comments are closed.