Kirehe: Abaturage biyubakiye ivuriro
Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza Akagali ka Gasarabwayi hatashywe ku mugaragaro ivuriro (Poste de Sante) ryubatswe n’abaturage rifite agaciro ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanya bikorwa babo bakaba babemereye kubashyiriramo ibikoresho byose bikenewe kugira ngo ivuriro ritangire gukora.
Ni umuhango watangijwe n’imbyino zitandukanye z’abaturage bakira abayobozi babo bo ku rwego rw’Akarere ndetse n’umuryango ufatanya e ubuzima witwa ‘ Inshuti mu buzima’ (Partners in Health).
Bamwe mu baturage twaganiriye badutangarije ko bishimiye kuba bagiye kujya bivuriza hafi bityo bikazabafasha kugira ubuzima bwiza.
Uwitwa Jean Ndayishimiye yagize ati: Ubu ndishimye cyane ku buryo utabyumva! Ntituzongera gusiragira tujya ku Kigo nderabuzima dore ko ari nakure ubu natwe twerekanye ko haricyo dushoboye.”
Uwimana Marceline nawe ati: “Iri vuriro ryacu twiyubakiye twizeyeko rizadufasha kugira ubuzima bwiza twajyaga turwaza abana bikatugora ariko ubu imana ishimwe mbese byandenze ndumva ntabona uko mbivuga”.
Madam Didi Bertrand Farmer wari uhagagariye umuyobozi wa Partners in Health kw’ Isi akaba we yashimiye aba baturage anabizeza inkunga yose ishoboka.
Yagize ati: “Ndabashimiye ku bwitange mwagaragaje mwiyubakira ivuriro nkiri, natwe nk’umufatanya bikorwa w’akarere kanyu tuzabaha ibikoresho bizakenerwa mu ivuriro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Murayire Protais yashimiye ubutwari bw’aba baturage anabizeza inkunga yose ishoboka y’Akarere.
Yagize ati: “Ndabashimiye cyane iki nicyo kigaragaza ko mwibohoye nyabyo, ubu natwe tugiye kwicara turebe icyo twabunganira natwe dutange umusanzu kuri bike bisigaye. Mukomereze aho!”
Umurenge wa Musaza ni umurenge uhana imbibe n’igihugu cya Tanzania ukaba ugizwe n’utugali 5 aho bose bakoreshaga ikigo nderabuzima kimwe, na poste de santé imwe gusa yahuriragaho utu tugali twose byumvikane ko ubu nibura bamaze kugira poste de santé ebyiri.
Elia BYUK– USENGE
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
wooow, ibi nibyo bita kwigira president wa republika ahora atubwira aduakngurira uri ni urugero rwiza rwumunyeshuri uzi ubwenge akamenya gushyira mubikorwa ibyo mwalimu yamwigishije, nutundi turere turebereho
izi ni inyigisho zafashe kandi nabandi bose bakagombye kureberaho , dufite igihugu kiza tugomba gufatirana aya mahirwe tukiyunakira igihugu natwe kandi twiteza imbere
kwishakira ibisubizo niyo ntago y/abanyarwanda kandi turashaka ko bakomeza kwiteza imbere kuko intore itaganya ahubwo yishakora ibisubizo
kwishakira ibisubuzo m=birarimbanyije mu rwanda kandi nibyo abayobozi bacu bahora badukangurira
Comments are closed.