Digiqole ad

Inzira yo kwibohora iracyari ndende, ntaho twari twagera-Kagame

Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nyakanaga, yashimiye buri munyarwanda n’abanyamahanga bose bemeye kwitanga kugira ngo u Rwanda rubohorwe, gusa yibutsa ko inzira ikiri ndende ku Banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ngo bibohore byuzuye.

Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame.

Iri jambo ryaje risa n’irisoza ibirori n’akarasisi ka Gisirikare, ryibanze ahanini ku gukangurira abanyafurika n’Abanyarwanda muri rusange guhaguruka bagafatana urunana bagaharanira kwibohora bya nyabyo.

Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi Abanyarwanda bose bahagaze bememye nk’abantu bafatanyije, bibohoye kandi bafite icyerekezo kimwe kiganisha aho bifuza kugeramu buryo butigeze bubaho mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati”Tariki 04 Nyakanga 1994,igice kibi cy’amateka yacu nibwo cyasojwe, ubuzima bushya butangirira aho. Kwibuhora byasabye ibitambo by’abantu batandukanye, guhera kubagiye ku rugamba abenshi ntibagarutse, kubitanze n’ababishyigikiye mu buryo n’ubushobozi bwose bari bafite, uyu munsi bose turabibuka tubaha icyubahiro bakwiye.”

Kagame yabwiye imbaga y’abantu bari buzuye muri Stade Amahoro ko intego Abanyarwanda bihaye yo kurwanya ivangura batazigera bayitezukaho kuko aribyo bibaha kubaka igihugu gishya bahuriyeho bose, igihugu kibaha umutekano, Serivisi n’amahirwe yo kwiteza imbere bingana.

Gusigasira umutekano n’ibyagezweho

Kagame yavuze ko mu rugamba rwo kwibohora buri muryango w’Abanyarwanda wabuze byinshi, ari nayo mpamvu badashobora gutezuka ku kurinda ibyo bamaze kugeraho.

Kubwe asanga ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho bishingiye no kubyo batakaje, ariko na none uyu munsi wo kwibohora ngo ni uwo kongera gufata inzira yo gukora ibyo bagomba kugira ngo bubake igihe kiri imbere kibabereye.

Avuga kandi ko ubu inzego z’umutekano z’u Rwanda zikora ibishoboka byose ngo zirinde igihugu ku bufatanye n’abaturage.

Ati”Urugamba rwacu rwatwigije ko icyizere cy’abaturage ariwo musingi wo kubaka igihugu. Turabashimira bose ku bwitange bwuje gukunda igihugu.”

Perezida Kagame kandi yibukije Abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda ko batagomba kwirara kuko kwibohora atari igikorwa cy’umunsi umwe gikorwa ngo gisozwe uwo munsi, ahubwo ari imyumvire ituma ibyo bakora babikora neza, kandi ikabaha imbaraga zo guhangana n’ibindi bibazo bivuka kandi bakabibonera ibisubizo.

Ati”Hari igihe kwibohora bisaba ibikorwa bya gisirikare ariko ntabwo aribyo bibirangiza, aho niho u Rwanda ruri uyu munsi mu rugamba rutangira nyuma yo guceceka kw’imbunda.”

Kwibohora kw’Afurika

Mu ijambo rye Perezida Kagame yaboneyeho n’umwanya wo gusa n’utanga ubutumwa ku banyafurika bose ko mu gutangira urugamba rwo kubohora iki gihugu baharaniraga u Rwanda rwiza, bityo n’abanyafurika bikwiye kubabera isomo bagaranira afurika nzizabifuza, gusa ngo biragoye mu gihe badafite ubumwe.

Perezida yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byaba ibihe bibi no kongera kuvuka kw’igihugu ari kimwe mu bigize amateka ya Afurika.

Ati”Intambara zo kwibohora zabaye mu bindi bice by’Afurika twabibonyemo amasomo n’ibibazo bisa n’ibyacu, abakurambere barwaniye ubwigenge bari bafite uburakari bufite ishingiro bitewe n’ubukoloni, ivangurabwoko n’ibindi bikorwa by’akarengane uko byaba bimeze kose, natwe byari uko.”

Kandi ngo ibyo abakurambere barwaniraga amahoro baharaniraga baba barabigezeho cyangwa batarabigezeho, icy’ingenzi ari uko bari bafite ishyaka n’umuravamu gushyira mu bikorwa ibyo bemeraga n’ubwo habaye ingaruka nyinshi.

Ati”Turacyafite urugendo rurerure rwo kugenda ariko u Rwanda rwabashije kugera aho rugeze ubu kuko ibibazo dufite twabashije kubigira ibyacu kandi tugafata iya mbere mu guhangana nabyo. Dukomeje uyu murongo nta mpamvu zo gutinya ejo hazaza hacu.”

Muri uko guharanira kwibohora nyako, Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kwirengagiza iby’abashaka kubatanya ngo babone uko babayobora ahubwo bagafata mu nshingano ejo hazaza habo kuko ngo ubu urugamba rwo kubohora Afurika ari urwo mu myumvire n’ibitekerezo gusa.

Ikindi kandi yasabye Abanyafurika kutemera ibibatesha agaciro no kwihunza inshingano zabo kuko byanze bikunze ingaruka aribo zigeraho.

Ati”Kugira ngo tujye mbere dushobora guhitamo kwiyizera, gukora neza by’intangarugero no gufata mu ntoki ibyacu, ibyo nibyo byonyine byaduha ibisubizo dushaka, nta kintu cy’ahahise gikwiye gusobanura gutsindwa kwacu.”

Yagize n’icyo asaba urubyiruko

Aha Perezida Kagame yavuze ko urugamba rutari rugamije gukingira abana b’u Rwanda ingaruka z’intambara maze ngo bibwire ko amahoro adaharanirwa.

Ati”Nabo bagomba gufata iya mbere bakamenya inshingano zabo, icyo tuzakora ni ukubaha ibyangombwa bibategura.”

Avuga kandi ko urubyiruko rw’Abanyafurika n’Abanyarwanda ahura nabo, abona nta kintu babuze,kuburyo ngo bashobora kuzamura Afurika bakayigeza ku kugire Abanyafurika bose bifuza haramutse habayeho gufatana urunana mu kubiharanira.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Kwibohora byamye ari ubukangurambaga bwo guharanira agaciro k’ikiremwamuntu, ubutabera, ukuri n’impamvu zumvikana n’ubundi ngo ibyo niba Abanyafurika babikeneye urugamba ni urwabo ngo barurangize kandi ko iki aricyo gihe cyo kubikora.

Ati”Banyarwanda, bany’Afurika y’Iburasirazuba, Abanyafurika muri rusange dufite akazi kenshi ko gukora, dufite ubushobozi bwo kubikora mureke tujye mbere.”

Uyu muhango witabiriwen’abantu batandukanye barimo Perezida Kaguta Museveni wa Uganda, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Visi-Perezida wa Mbere w’Uburundi Prosper Ntibazonkiza, Mama Maria Nyerere, umugore wa Nyakwigendera wahoze ari Perezida wa Tanzaniya Julius Nyerere wanashimiwe ku ruhare umugabo weyagize mu rugamba rwo kubohora u Rwanda n’abandi batandukanye.

Yaba ubutumwa bwanditse Perezida Salva Kiir yagejeje ku Banyarwanda, n’ubwo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavugiye kuri Stade, bose bagarutse ku gushimira ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho n’aho bikuye ndetse banasezeranya u Rwanda ko bari kumwe narwo muri gahunda zose ziri imbere.

0 Comment

  • Ibi bintu byo guhuza ubwigenge bw’u Rwanda na gahunda ya RPF ifata ubutegetsi nugupfobya ubwigenge bw’u Rwanda kuko bishobora kuzatera ikibazo mu minsi iri mbere.Imyumvire yacu ntabwo abantu bose bayumva kimwe.Niba twigenga tukaba dufite ibendera nintebe muri UN, nuko twabone ubwigenge ababiharaniye ntabwo bakoze ubusa cyangwa se tubisubiremo dusubizeho umwami dutangirire kuri zero kuko niba dufite perezida harababihaniye.

  • Ndumva wowe wiyitse magayane hari ibintu witiranyije, “ubwigenge ” ntabwo bwasimbuye ingoma ya cyami, indépendance c’est en rapport na colonisation. Si non hari ibihugu bifite ingoma ya cami arigo bifite ubwigenge. Witiranyije ibintu byinshi, sinzi au fait icyo washakaga kuvuga, gusa twakumvise aho uhagaze nicyo washakaga kuvuga. Gusa Banyarwanda nitureke amatiku, twubake igihugu cyacu. Usesenguye iyi comment ya magayane usanga harimo amazimwe naniyo yatumye yitiranya ibintu. Birababaje kuko niba hari bamwe mubanyarwanda batiyumvamo ubunyarwanda bwuzuye kubera inyungu zabo bwite, nikibazo kandi gikomeye. Kuri njye, guhuza iriya minsi ibiri uw’ubwigenge n’uwo kwibohora c’est la meme chose, meme sur le plan logistique birumvikana.

  • Ujye kuri youtube wandikemo archives du  Rwanda,uyirebe yose ifite uduce 4 .Urabonamo ibisubizo by’ibyo wibaza.merci

  • Nyuma yo gukurikirana uyu muhango wo kwibohora ndetse nkanatega amatwi hanyuma nkiyumvira ibitekerezo by’abantu batandukanye bavuga uburyo bumva amateka y’igihugu cy’u Rwanda, ndetse cyane cyane nkiyumvira ijambo ry’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame: ndumva igice kimwe kibi cy’amateka y’u Rwanda cyahereye mu mwaka 1950 , kikaba cyaranasigiye abanyarwanda kuba mu buzima bwo kwinuba , kuvba ,kuganya , ndetse no kwitotomba aho gushakisha uburyo bwo kwiyambura uwo mubisha wari warahinduye umucyo warangaga abanyarwanda wo gutarama bakaganira bagaseka , bakivuga bagahiga , ibyo byajyanye n’uyu munsi wo kuya 04 Nyakanga 1994.Ubu tukaba tumaze imyaka 20 tugendegera kuri iyo nkoni y’umunyarwanda ituma agenda yemye…..    Tugomba gukomeza gufatanya nkuko twanabikoze mbere kugira ngo dukomeze urugamba rw’ibitekerezo mu gihe dutegereje urw’umuheto umunsi abantu batumva ko u Rwanda , Afurika ari ibihugu by’abanyirabyo bidashingiye ku moko nkuko ivanjiri yabibigishije. Ariko kugira ngo ibyo bigerweho nashimangira ibitekerezo by’abambanjirije mvuga ko tutabigeraho tudafite ubushake , icyizere ndetse no kwigira kugira ngo urwo rugamba rwa buri munsi rushoboke. Nta terambere ridashingiye ku kuri twubahiriza uburenganzira bw’abandi tutavogera ibikenewe mu buzima bw’ibanze bwa muntu.  Ntarugera François

  • ikigaragara hari aho twibohoye kuko politike mbi yaranze igihugu cyacu yatsinzwe hakimikwa ubutegetsi butarobanura kandi bukorera abaturage ibi nibyo gushimirwa, ikigaraga harabura bike ubundi tukibohora tukibohora ubukene ndetse tugaharanira nicyateza  imbere igihugu cyacu.

  •  nabwira uyu ngo ni maga ni gute umuntu yavuga ngo yabonye ubwigenge agakomeza akririmbi abari bamucolonije “” vive la belgique”” ibi nibimwe mubyaririmbwaga , dive and rule nicyo babasigiye mwaze nawe si ukjya muri bene kanyarwanda kndi mwari musangiye byose mukabashwirashwiza ngo ubwo yewe mwigenze nawe unyumvire, ubwose ni ubwigenge bwoko , ujujubya mugenzi wawe, ukageraho umutesha agahunga igihugu musangiye, ubwigenge nyabwo ni uku kwibohora ko muri 1994 aho twabohowe sekibi inkoramaraso

    • Kuki abanyarwanda dukundakuba mukinyoma? Dufite igihugu kimwe twese turabanyarwanda tuvuga ikinyarwanda ariko amateka ntabwo tuyavuga kimwe bitewe nuruhande umuntu abogamiyeho.ngo kwibohora byatangiye Kagamé aje.ngo u Rwanda ruboshye kuva muri 1959.abandi bâti tuboshywe kuva 1994 sinzi uzaca urubanza.Dukeneye inama Rukokoma kuri wamugani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish