France: yemeye kuryamana n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu nitwara icy’isi
Umukinnyi w’amafilimi y’urukozasoni ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Laure Gourmande yemereye abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye ndetse n’abagabo babyifuza abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ko azaryamana na buri umwe ubishaka mu gihe kiri hagati y’amasha 20 na 40, ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa nitwara igikombe cy’Isi.
Laure yagize ati: “Ndizera ko igitekerezo nagize cyo kwemerera abakinnyi kuryamana nabo kizabatera akanyabugabo bigatuma bakinana umurava bagatsinda”
Yongeyeho ko kuva yatangaza biriya, abakunzi be kuri Twitter bamusaba kuzaryamana nawe biyongereye.
Laure Gourmande yasobanuye ko ubu yatangiye kwitegura uko ibirori bye n’abakinnyi b’Ubufaransa bizagenda .
Inzego z’umutekano zavuze ko zatangiye kwitegura uko zizarinda agace kazakorerwamo biriya birori bidasanzwe.
Kuwa mbere tariki 30 Kamena Ubufaransa buzahura na Nigeria muri 1/8 cy’imikino y’igikombe cy’Isi.
Umugore ukina Filimi nka ziriya muri Chili nawe yameye nk’ibi mu minsi yashize, gusa we yari yabyemerewe abamukurikira (Followers) kuri Twitter ko ikipe yabo nitsinda ababishaka bamureba. Ibi akaba ngo yaranabyubahirije.
Laure Gourmande we akaba yabyemereye abakinnyi bose b’ikipe y’igihugu babishaka. Mu bamukurikira kuri Twitter byanze bikunze bamenye aya makuru harimo abakinnyi nka Frank Ribery, Olivier Giroud, Loic Remy, Karim Benzema.
nordpress.fr
Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ARASHAKA ISOKO KU NGUFU..BE ALL MEANS,BANANGE!!!
arabaheneye abateye umwaku nange ikipe ya ba fransa ndayikunda ariko arakidukoze uwo mutindi
ahubwo azabonse bose.
cyakora yavamo umukamo, nahi ibya kabariro byo araka puuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
araka puuu,nakure uwo mwaku aho.Ahubwo abo bakinnyi bitondere uwo mwaku
nagende nubwo twitwa amasake ntabwo dukeneye inkoko kazi nkizi. amhuuuu! rata tuzasenga tugitware Imana izaduhembera kunezeza imitima yabakunda les bleu. congs kubakinnyi bansindiye nigeria
Comments are closed.