Digiqole ad

Ikigo nderabuzima cya Munanira: Igisubizo cyiza ariko kituzuye, mu cyaro

Ikigo Nderabuzima cya Munanira cyafunguye imiryango mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, cyaje ari igisubizo cyiza cyane ku buzima bw’abana, ababyeyi n’abandi bose bakenera ubuvuzi mu cyaro cyo mu burengerazuba bw’Akarere ka Ruhango. Ni ibyishimo bikomeye kuri bo kutongera gukora urugendo rwa kilometero 20 berekeza ku bitaro bya Kirinda cyangwa ku bitaro bya Gitwe. Ariko ntabwo iki gisubizo cyuzuye neza, iki kigo nderabuzima cyubatse ku buryo bugezweho, nta mazi nta mashanyarazi gifite.

Aha ni mu gitondo kare abaturage baje kwivuza ari benshi ku kigo nderabuzima cyabo kibegereye
Aha ni mu gitondo kare abaturage baje kwivuza ari benshi ku kigo nderabuzima cyabo kibegereye

Imbogamizi ku buvuzi ni nyinshi kubera kutagira amazi meza n’amashanyarazi, buri wese wagiye kwa muganga azi neza ko ibi byombi, usibye no mu rugo mu buzima busanzwe, no kwa muganga ari iby’ingenzi cyane mu gutanga ubuvuzi bunoze. Ku kigo Nderabuzima gishya kandi cyubatse neza cya Munanira hirya mu cyaro ntabwo ibi byangombwa birabageraho, nubwo ikizere ari cyose.

Abaturage bo mu mirenge ya Kabagari na Kinihira bakoraga ingendo bahetse mu ngombyi abarwayi cyangwa ababyeyi bagana ku bitaro twavuze ruguru, bagenda bakuranwa bagakora urugendo rurerure, abatuye aha babwiye umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango ko hari ubwo abarwayi bamwe bapfiraga mu ngombyi ku rugendo, ubundi ababyeyi bari ku nda bakaba babyarira mu nzira. Ibyago ku murwayi byari byinshi kurusha ubu.

Aba baturage bambukaga umugezi wa Nyabarongo berekeza i Kirinda kwa muganga, abatabishoboye barwariraga mu rugo, abavuzi ba gakondo aribo bazi kuko nta bitaro cyangwa ikigo nderabuzima kibegereye, impfu z’abana bakiri bato zari nyinshi, abicwaga na Malaria bari benshi ni ibyemezwa n’abahatuye.

Nshimiyimana Gerard, umuturage wo mu mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rwoga, afite abana batanu, yabwiye Umuseke ko ikigo nderabuzima cya Munanira ari nk’inzozi abaturage b’aho bakabije kuko bari kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo.

Jacques Nsengumuremyi uyobora ikigo nderabuzima cya Munanira nawe yemeza ko iki kigo nderabuzima cyaje ari igisubizo kuko ubu bakira abarwayi benshi bakeneye ubuvuzi bajyaga kubushaka kure cyane.

Iki kigo cyatangiye muri Mutarama 2014, cyubatse ku buryo bwiza ndetse ibyangombwa byose birateguye, ariko kiracyategereje amazi n'amashanyarazi
Iki kigo cyatangiye muri Mutarama 2014, cyubatse ku buryo bwiza ndetse ibyangombwa byose birateguye, ariko kiracyategereje amazi n’amashanyarazi

Igisubizo kituzuye neza

Buri wese hano mu cyaro cyo mu burengerazuba bw’Akarere ka Ruhango muganiriye ku kigo nderabuzima gishya cya Munanira akubwirana ibyishimo ko ari igikorwa cyiza babonye mu gihe kinini gishize.

Gusa iyo ugeze kuri iki kigo cyubatse ku buryo bugezweho ushobora kubabazwa n’uko iki gisubizo ku baturage kitaruzura neza, nta mashanyarazi nta mazi bihari. Akamaro k’ibi bikorwa remezo byombi mu buvuzi ntabwo ari ako gusobanura buri wese arakazi. Servisi iki kigo nderabuzima gitanga birumvikana ko zigifite imbogamizi ikomeye cyane.

Umuseke wagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ntiyahita aboneka, gusa Sosthene Habimana; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabagari iki kigo giherereyemo avuga ko iki kibazo bakizi kandi bari kugerageza kugikemura uko bashoboye kandi vuba.

Habimana avuga ko ku bufatanye hagati y’Akarere ka Ruhango n’umushinga wa Living Water International bemerewe guhabwa amazi ku ikubitiro azajyanwa no kuri iki kigo nderabuzima cya Munanira, ibi ngo biteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ku bijyanye n’amashanyarazi uyu muyobozi w’Umurenge wa Kabagari avuga ko hari gukorwa ubuvugizi kugirango inzego zibishinzwe zihutishe kugeza amashanyarazi aha i Munanira kugirango iki kigo nderabuzima gitange Serivisi nziza kurushaho, ndetse n’abaturage b’aho mu cyaro babonereho.

Iyi ni inyubako ikoreramo ubuyobozi bw'iki kigo nderabuzima
Iyi ni inyubako ikoreramo ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima
Nshimiyimana yabwiye Umuseke ko cyera byari bigoye kugera ku buvuzi bwiza ariko ubu ni ibyishimo kuba bafite ahantu nk'aha iwabo mu cyaro
Nshimiyimana Gerard avuga ko cyera byari bigoye kugera ku buvuzi bwiza ariko ubu  bafite ahantu nk’aha iwabo mu cyaro
Nshimiyimana aganira n'umunyamakuru w'Umuseke ku byishimo abaturage bo hafi aho bafite kubera iki kigo nderabuzima
Nshimiyimana aganira n’umunyamakuru w’Umuseke ku byishimo abaturage bo hafi aho bafite kubera iki kigo nderabuzima
Ku misozi yo mu cyaro cya Munanira
Ku misozi yo mu cyaro cya Munanira
Ku isantere ya Munanira nta mashanyarazi cyangwa amazi ahaba ariko bafite ikizere ko biza kubageraho kubera igikorwa remezo cy'ubuzima cyabegerejwe
Ku isantere ya Munanira nta mashanyarazi cyangwa amazi ahaba ariko bafite ikizere ko biza kubageraho kubera igikorwa remezo cy’ubuzima cyabegerejwe
Ku isantere ya Munanira nta mashanyarazi cyangwa amazi ahaba ariko bafite ikizere ko biza kubageraho kubera igikorwa remezo cy'ubuzima cyabegerejwe
Ku isantere ya Munanira nta mashanyarazi cyangwa amazi ahaba ariko bafite ikizere ko biza kubageraho kubera igikorwa remezo cy’ubuzima cyabegerejwe

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • This is just wow!!! @Binagwaho this is weldone. Plz advocate for them to fill this gap!
    @Umuseke you make #nce from others rwose, you do it well your things

  • Ewana aha hantu ndahazi cyane ni hafi y’iwacu. Ni mu cyaro kibisi kabisa, ariko rwose nanjye ndishimye cyane kuba hameze gutya, ndi mu mahanga kure(Japan) mpaheruka mu myaka 15 ishize ariko ndishimye kubw’iyi nkuru ku buryo mudashobora kwumva.
    Rwose u Rwanda ruzatera imbere, mbyemejwe n’iyi nkuru, twavukiye aha mu ngo kwa bahati nta kizere tubaho nabi none ndabona abahari ubuzima buri guhinduka, this is amazing!!!!
    Rwanda komereza aho, turaje natwe tuzane ibuye ryacu twubake. Ndakumbuye

  • Aha nahabaye mumyaka 20 ishize twivuriza i kirinda none dore Centre de Sante irahageze. ikibabaje nuko hanyura umuyoboro w’amashanyarazi uturuka Rusizi- Karongi- Kirinda ujya Ruhango ariko bakaba nta mashanyarazi barahabwa. Twizere ko Leta ifatanyije n’abaturage bose bari kubikoraho.Thanks Umuseke kubona mumanuka mukagera no ku muremera na Munanira.

  • ibi byose biterwa nuko dufite abayobozi beza bahora badushakira icyaduteza imbere. aka ni akandi gahigo kongeye kweswa n’abayobozi beza dufite

  • ok byiza rwose aha hantu ndahazi ugana kuruzi rwa nyabarongo ujya kirinda baruhutse ingendo gusa akarere ka ruhango karebe uko kageza amashanyarazi  na mazi muduce twa KABAGARI NA KINIHIRA kuko iyo mirenge iri nyuma kubikorwa remezo numuhanda ujyayo ahitwa muri GAFUNZO bawukorere ubuvugizi ukorwe za MUYUNZWE ,NYAKOGO, KAnyinya nahandi ibikorwa remezo birahakenewe rwose murakoze

  • Yewe mana we urakoze kubwo wibutse ahahoze ari iwacu sinarinzi ko hazagera igikorwa nkakiriya.nibyo gushimira Leta yacu Murakoze pe!!

  • ariko nyine nta mwana uvuka ngo yuzure ingobyi n’ibindi bizaza gahoro gahoro

  • turashima cyane minisante rwose ikomeje kwita kandi yashyizemo ingufu mukwita kubuzima bwa abanyarwanda cyane cyane ministri uyiyoboye ubona rwose ko ari committed ni intangarugero, kandi turizereko bya biggo nderabuzxima 500 bigiye kubakwa na RDF naha iki cyuho kizavaho rwose

    • imana ishimwe cyane weeeeeeeeeeeeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish