Digiqole ad

Liechtenstein izasubiza miliyoni 167 z’ama Euro yanyerejwe na Gen Abacha

Akayabo k’asaga miliyoni 167 z’ama Euro kagiye gusubizwa igihugu cya Nigeria kavuye muri Liechtenstein, ayo mafaranga ngo ni ayanyerejwe na Sani Abacha wabaye Perezida w’iki gihugu mu myaka ya 1993 – 1998. Leta ya Nigeria yari imaze imyaka isaga 14 yiruka kuri aya mafaranga.

Gen Sani Abacha wategetse Nigeria
Gen Sani Abacha wategetse Nigeria

Igice cy’amafaranga yanyereje, Nigeria yatangiye kuyaburana mu nkiko kuva mu 2000.

Mu ntangiriro za 2012, ni bwo urukiko muri Liechtenstein rwategetse ko imitungo ya Abacha ifitwe n’abo mu muryango we yatangira gufatirwa.

Mu 2013, Urukiko rushinzwe kubahiriza itegeko nshinga, rwaje kwanga ibirego by’ubujurire byatanzwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera n’abakuriye amasosiyeti afitanye isano n’umuryango we.

Bwa nyuma abaragwa ba Gen Sani Abacha bagerageje gutanga ikirego mu Rukiko rw’uburenganzira bwa muntu ku mugabane w’Uburayi.

Ntibyarangiriye aho, amasosiyeti afitanye isano n’umuryango wa Abacha yatanze ikirego mu rukiko rwa Strasbourg ariko cyiza guteshwa agaciro muri Gicurasi 2013, ibyo byafunguye inzira yo gutangira gufata imitungo ya Sani Abacha ifunguka.

Haruna Abdullahi, wunganira mu nkiko Mohammed Abacha, umwe mu bahungu ba Sani Abacha yatangarije AFP ko igihugu cya Nigeria cyaretse ikirego cyo gukurikirana uwo yunganira ku byaha by’inyerezwa ry’umutungo.

Icyemezo cy’urukiko muri Liechtenstein kije kurangiza umwanzuro wari wafashwe muri icyo gihugu ndetse kinagaruye akanyamanuza ko imitungo yari yibwe na Gen Sani Abacha izasubizwa Nigeria.

Kugeza ubu igihugu cya Nigeria kimaze kugaruza akayabo ka miliyari 1,3 y’amadolari ya Amerika yanyerejwe na Sani Abacha n’abo bari bafatanyije gutegeka Nigeria, mu gihe muri rusange akekwa ko yanyerejwe agera kuri miliyari 2,4 z’amadolari.

Ibirego Nigeria yagejeje mu nkiko zo mu bihugu bikomeye i Burayi nk’u Bufaransa, U Bwongereza, Luxembourg n’ibirwa bya Jersey ntacyo biratanga. Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika honyine hafatiriwe asaga miliyoni 450 z’amadolari yanyerejwe na Gen Abacha.

Jeuneafrique

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Arahita aribwa na bariya bari ku butegetsi aho gushyirwa mu isanduku ya Leta ngo afashe abaturage, mu gihe Boko Haram ibamereye  faux

Comments are closed.

en_USEnglish