Koreya y’Epfo: Umusirikare warashe bagenzi be yafashwe
Nyuma y’uko umusirikare muri Koreye y’Epfo arashe bagenzi be batanu bakitaba Imana abandi barenga batanu bagakomereka agahita ahungira mu gace kegeranye na Koreya ya Ruguru, ingabo za Koreya y’Epfo zaraye zimutaye muri yombi.
Uyu musirikare warashe bagenzi be ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ku birindiro byabo biherereye ahitwa Gangwon yahise ahunga. Ingabo zibarirwa mu bihumbi za Koreya y’Epfo zahise zitangira ibikorwa byo kumuhiga none zaraye zimutaye muri yombi.
Uyu musirikare ufite ipeti rya Sergeant witwa Im yateye grenade bagenzi be aho bari mu birindiro ahita ahunga agana mu gace kereranye na Koreya ya Ruguru. Abasirikare ba Koreya y’Epfo bagose ishyamba ryegereranye n’ako gace, baza kumufata nyuma y’iminsi ibiri bamuhiga.
Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’epfo byitwa Yonhap bivuga ko uyu musirikare ngo yari afite ibibazo byo kwitiyumva neza mu gisirikare cya Koreya y’Epfo.
Ingabo zakomeje kumuhiga ariko ngo zamuzaniye telefone ye n’ibyo kurya ndetse ngo zari kumwe n’ababyeyi ngo bamusabe kuza kwishyira mu maboko y’ingabo.
Nk’uko ibi biro bibivuga, Sergeant Im acyumva ababyeyi be bamuhamagara yaraturitse ararira.
BBC ivuga ko muri Koreya y’Epfo higeze kuba ibitero nk’ibi aho abasirikare barasa bagenzi babo. Nubwo kugeza ubu hataramenyekana impamvu nyakuri yateye Sgt Im kwica bagenzi be, ibibazo byo mu mutwe no kutishimira kuba mu gisirikare ngo ni zimwe mu mpamvu zitera ubu bwicanyi budasanzwe mu gisikare cya Koreya y’Epfo.
Ku mipaka y’ibihugu byombi hahora ingabo zibarirwa mu bihumbi mirongo zirinda imipaka y’ibihugu byombi zihamaze imyaka irenga mirongo itanu.
Muri Koreya y’Epfo buri musore n’inkumi wese wujuje ibisabwa agomba gukora igisirikare mu gihe kingana n’imyaka ibiri nk’uko itegeko ribisaba.
Abakurikirana imibanire y’ibihugu ku isi bavuga ko imipaka y’ibihugu byombi ariyo irinzwe kurusha iyindi ku Isi nyuma y’intambara ya Koreya zombi yabaye muri 1950-1953 ikarangira hasinywe ubwumvikane bwo gushyira imbunda hasi( armistice).
Kuba hatarasinywe amasezerano y’amahoro (Peace treaties) hagati y’ibihugu byombi bituma ibi bihugu byahoze bikoze igihugu kimwe bihora byikanga ibitero byaturuka kuri kimwe muri byo.
BBC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
yabihishemo
stress
Comments are closed.