Mukangarambe ubu afite icyizere n’ubwo Jenoside yamupfakaje
Kubaho mu bukene bukomeye, gutura muri shitingi imvura yagwa bakitwikira umutaka… ni bimwe mu bibazo by’ingutu Mukangarambe yahanganye nabyo nyuma ya Jenoside yahitanye umugabo we. Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ubu arera abana be bane yasigiwe n’umugabo wishwe muri 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukangarambe yabwiye Umuseke ko nyuma y’uko umugabo yitabye Imana yakomeje kurwanira ishyaka abana yamusigiye nyuma y’inzira ndende yo kurokoka .
Avuga ko yahuye n’ubuzima bubi, kuba yari afite abana bane byari ikibazo gikomeye kubabonera imibereho n’ibindi nkenerwa.
Avuga ko yabaga muri Shitingi ikikijwe n’ibihuru n’urubingo yahabaye nk’uwahahamutse, atagera aho abandi bari imvura yagwa iyo muri shitingi afite umutaka bakitwikira.
Ngo aho amenyeye umuryango AVEGA yaje kugenda agira icyizere cyo kubaho ndetse n’ihungabana rigenda rigabanuka ubwo yahuraga n’abandi bapfakazi bakamuba hafi.
Yagize ati: “Abana banjye nababundikiraga nk’uko inkoko ibundikira imishwi, twabaye muri shitingi imvura yagwa tukitwikira umutaka. Uturere dutangiye gufasha abatishoboye Akarere kaje kumpa ubufasha.”
Avuga ko yatangiye kugira icyizere ubwo abana be batangiye kugera mu mashuri yisumbuye, akomeza kubarera yaburara bakaburara, abakobwa n’abahungu bakajyana amavuta amwe ku ishuri ndetse rimwe na rimwe akabohereza ku ishuri ntacyo bajyanye abizeza ko azabasura vuba.
Avuga ko ubu afite umwana wiga Kaminuza, abandi nabo bafite icyizere cyo kuzayigeramo.
Mukangarambe ubu, afite inka yahawe na AVEGA muri gahunda ya Girinka, avuga ko arya akaryama nubwo agihura na bimwe mu bibazo ariko ngo afite icyizere.
Uyu mupfakazi wa Jenoside avuga ko kuba u Rwanda rugiye kwizihiza imyaka 20 yo Kwibohora ngo n’abapfakazi ba Jenoside hari byinshi babivugaho kuko nkawe ubwe ntiyabonaga ko yabaho nk’uko ameze ubu.
Kuri uyu wa 21 Kamena 2014, Umuryango Dot Rwanda wamuhaye ubufasha wari wamugeneye mu rwego rwo kumufasha kwibeshaho.
Uyu muryango wabikoze nyuma y’uko wari uvuye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali nyuma bakajye kumusura kuri Jali.
Nk’uko Nzeyimana Emmanuel umwe mu bayobozi ba Dot Rwanda abivuga, ibi bikorwa byo kwibuka Jenoside no gufasha abayirokotse biri muri gahunda yawo yo kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka no gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside.
Asanga ibi bikwiye gukangura urubyiruko gusubiza amaso inyuma bakareba icyo bakora mu guteza imbere igihugu.
Dot Rwanda ni umuryango ukomoka muri Canada, ubu ukorera ibikorwa byayo mu turere 16 aho bagira urubyiruko 60 rubafasha guhugura urundi mu kwihangira imirimo,ubushabitsi ndetse n’ikoranabuhanga.
Photos/Eric Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibyo rwose twe aho turi cyane urubyiruko turangwe no gufasha abacitse kwicumu cyane incike , nitwe miryango basigaranye kandi tubabere abana , dot rwanda niyo gushima, kandi ni mama uyu yumveko igihugu ari amahoro kandi ahari amahoro byose birashobka imbere ni heza kandi ni heza cyane !
kubaho nabi, ukihangana bitera kunesha. leka twizere ko uyu muryango wahawe izi mpano bizawutera kumva ko utari wonyine
Birababaje ku bona Leta ihora ivuga ko ifasha abacitse ku icumu haka hakira umuryango ku riya ukirara hanze, umuyobozi w,umulenge wa jyari akora iki, ubamufasha bakora iki,muracyecyeka , mwavuga mukavugira mu matama, muzi amafaranga yagiye atangwa bivugwa ko arayo gufasha abacitse ku icumu,yagiyehe, yakoze iki , igihe kirage cyo kuvuga , kutavuga niko kwataumwe ibintu bigera iwandabaga,nyuma y,imyaka 2o Genoside irangiye hari umuryango ukiri ahantu nkaha ,umuryango utuye mumujyi wa Kigali, nu bwo uriya mubyeyi avuga ko afite icyizere cyo kubaho , yarahemukiwe bikabije, ni kuki yibaranye bikagera aho atura mu nzu nkiriya Guceceka……..ah ah ah ah ah ah ah ah ah ah ahGusa imana imufashe
iki gikorwa ni cyiza cyane kuko gituma ipfubyi zongera kugira ikizere mu buzima no kongera kubona hari abantu babatekerezaho
Dot Rwanda muri Abagabo! Mukomereze aho ndabashimye mbikuye ku mutima!
Comments are closed.