Digiqole ad

Abahanzi bo muri Kina Music bakoze indirimbo ivuga ku kwibohora

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohora, abahanzi bakorera mu nzu itunganya muzika izwi nka ‘Kina Music’ ikorerwamo na Producer Clement Ishimwe bashyize hanze indirimbo bise ‘Twaribohoye’.

Abahanzi bari muri Kina Music ndetse na Ishimwe Clement
Abahanzi bari muri Kina Music ndetse na Ishimwe Clement

Bumwe mu butumwa muri muri iyo ndirimbo, ni ugukangurira abanyarwanda kurushaho kubaka igihugu bakoresha amaboko yabo kandi banabungabunga umutekano w’abanyarwanda muri rusange.

Abahanzi baririmbye muri iyo ndirimbo harimo, Tom Close, Dream Boys, Knowless ndetse na Christopher.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music akaba na producer muri iyi studio, yatangaje ko icyo gitekerezo nta muntu umwe ku giti cye wicaye akakigira. Ahubwo ngo bahurije hamwe ibitekerezo bitewe n’uwo munsi ngaruka mwaka.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ntabwo navuga ko hari umuhanzi wayitekereje ku giti cye, ahubwo twese uko dukorera muri Kina Music twahuje ibitekerezo bityo indirimbo ijya hanze”.

Abajijwe ku izina indirimbo ifite risa n’amazina y’izindi ndirimbo z’abahanzi, niba badashobora kuzavuga ko yakoresheje izina ry’indirimbo zabo, yagize ati “Ijambo ‘Kwibohora’, n’ijambo ry’ikinyrwanda umuntu uwo ariwe wese yarikoresha mu gihe azi icyo kwibohora bivuga. Ntabwo umuntu yavuga ko ariwe warihimbye”.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo amashusho y’iyi ndirimbo ari bube ari hanze.

Umva iyo ndirimbo hano.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • kuki indirimbo mwayishyizeho igice ntirangira

  • ariko kuva nakumva indirimbo zose ziki gihe numva ari injyana imwe ba producer bose ntanumwe ushobora guhindura injyana usibye amagambo ahinduka rytm niya yindi aribyo bituma music industry yanyu itavaho iri

  • cyeretse utazi aho izamarere zadukuye niwe utarirmba ko twibohoye, reka tubirirmbe dushize amanga kandi dukomeze gufatanya kubaka u rwatubyaye 

Comments are closed.

en_USEnglish