UN Women izahemba indirimbo nziza z’abahanzi mu Rwanda
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) ririmo gutegura ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore binyujijwe mu bukangurambaga hifashishwa indirimbo z’abahanzi, ubu abahanzi bakaba bahawe amahirwe yo kwitabira guhanga indirimbo zigamije kurwanya iri hohotera.
Nta muhanzi n’umwe ubujijwe kwitabira iri rushanwa ryo gukora indirimbo ifite ubutumwa bwamagana ihohoterwa ry’igitsina gore, dore ko byaba ari n’amahirwe kuri bamwe mu bahanzi bakizamuka. Mu bihembo harimo n’amafaranga ataratangazwa umubare.
Iki gikorwa kirimo gutegurwa ku bufatanye bwa UN Women, Ihuriro ry’abagore mu Rwanda n’UmuJyi wa Kigali, gifite insanganyamatsiko igira iti”Sing Yes”.
Kigamije gukumira ihohotera rikorerwa abari n’abategarugori cyane cyane mu kazi bakoramo n’aho bagenda.
Mu bisabwa ku muhanzi ugomba kwitabira iryo rushanwa, harimo kuba ari Umunyarwanda, kuba afite hagati y’imyaka 15 na 30 y’amavuko, kwandika no kuririmba mu Kinyarwanda, ndetse no kuba afite igihangano cy’umwimerere atari ukuririmba indirimbo z’abandi.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 25 Kamena 2014 aribwo ibyo bihangano bizatangira kwakirwa, naho ku itariki ya 25 Ugushyingo 2014 akaba aribwo hazatangazwa abahanzi batsinze mu gitaramo kizabera kuri stade i Remera.
Gutanga igihangano cyawe ni ukujya ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango gikorera ku Kacyiru. Cyangwa ukaba wamenya ibisoanuro birambuye kuri iyi email:[email protected]
ububiko.umusekehost.com