FDLR yongeye gushoza imirwano
Muri iri joro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira icyumweru abarwanyi ba FDLR bongeye kwigabiza uduce two muri Lukayu, I Katana no muri Kabare, aba barwanyi bakaba bivuganye abantu babiri ndetse banasahura amazu menshi y’abaturage muri turiya duce.
Nkuko radio okapi yabitangarijwe n’abatuye uduce twibasiwe ivugako umuntu umwe yishwe ubwo yategekwaga gukingura inzu ye n’abarwanyi ba FDLR akanga, bityo ngo bamaze kubasha kwinjira mu nzu ye bahise bamurasa hamwe n’umwana we.
Okapi ikomeza itangaza ko aba barwanyi basahuye inka, ihene ndetse n’amafaranga, uretse ibyo kandi bakaba bafashe bugwate abantu bagera ku icumi ubwo bageragezaga guhungira mu mashyamba yari hafi aho, gusa ngo bo baje kurekurwa nyuma y’amasaha make.
Mu gihe aba barwanyi ba FDLR bigabizaga utu duce, ngo FARDC ingabo zo muri Repubulika iharanira Democratie ya Congo zatabaye bitinze zisanga aba barwanyi bagiye.
Uretse ibi bitero by’i Katana byabaye muri iri joro, ngo ibindi bitero byatewe ku ya munani Kanama uyu Mwaka, nyamara ngo nubwo bateye I Kabare ngo basize babwiye abatuye utwo duce ko bazahindukira gusahura agace k’ubucuruzi ka Katana.
Munyampundu Janvier
Umuseke.com
11 Comments
Ariko FDRL iterwa inkunga nabande koko?Ese koko nibabandi basize bakoze amahano mu Rwanda cg byafashe indi ntera? Mushobora kumbwira ukuntu habaho coalition zirenze ebyiri kugeza naho u Rwanda rwigiriyeyo bikananirana? Tugenzure neza tumenye icyo FDRL aricyo, ngo baratashye hakaza ingengera! Ahhhhhh, u Rwanda ruzi neza FDRL nibabatubwire batatubeshya, politiki imaze kutugera ahantu, turabirambiwe!
Ariko jye nayobewe ibyayamakuru. Igihe.com bati FDLR batahutse, naho Mae muti bagabye ibitero. Jye nibaza iyi FDLR imaze imyaka mu bihuru ifite ingufu n’ingabo bingana iki!
FDRL ntaho yagiye kandi Congo ntishobora kurwanya FDRL ngo izabishobore kuko na Gisirikare igira . Gusa Mana dusenga fasha abaturage ba congo birirwa bapfa bazira ubusa.
Niba FDLR ikomeza kuyogoza RDC ntibigaragaza echec ya ONU? Niba ishoboye yagize icyo ikora muri congo, imyaka yose ishize izi FDLR zica abantu?
FDLR ni abasirikare bakomeye,ibikoresho barabifite,n,amadege ari stationnés i Shabunda,kd bari ready yo kutubohora ino ngoyi.
NGO mufite n’indege!! Nizere ko ari Antonov!!!
Abantu bandika aha bajye bashyiraho ibitekerezo byubaka,FDLR ntakiza bashakira urwanda n’abanyarwanda,sinumva impamvu amerika ishishikazwa no guhirika ubutegetsi muri LIBIYA bafite umutuzo birengagije ikibazo gitenrwa n’inyeshyamba nka ziriya,bahereye aha niba ari abagabo?
nimureke habeho partage du pouvoir mu Rwanda birirwa batuka abahutu kuba umuhutu byabaye icyha nanjye nzasanga FDLR nkuo bajeunes b’abatutsi bagiye mu nkotanyi.ubwoko burahari ni abahutu n’abatutsi bahanganye mu Rwanda donc FDLR na FPR.banziza ko ndi umuhutu kandi sindi muri FDLR bazantera umutima mubi nyijyemo nashatse kuba neutre biranga.
NAKAZI KABO NIBAGERAGEZE
UBWO BAFITE IBYO BARWANIRA
NJYE NDI IMBWA SINKINA POLITIKE
KANDI NIBA NDI IMWBWA NDAMAZE
FDLR, NTIMUKIRIGITE, UBUGOME BWANYU, NTACYO BUZABAGEZAHO.
ariko buriya mwavuye ku mirwano yimbunda ko bihumanya ibidukikije tugashyiraho igipfunsi niba bafite kime
Comments are closed.