Digiqole ad

Miss Rwanda yateguye igitaramo cyo gufasha abapfakazi b'i Rwamgana

Mu gikorwa cyo gushakira ubufasha abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana, Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe afatanyije na Unity Family bateguye igitaramo cyo gukuramo inkunga izafasha izo ncike.

Aha ni ubwo aheruka muri Centre ya Marembo
Aha ni ubwo aheruka muri Centre ya Marembo

Ni nyuma y’aho rero ku itariki ya 21 Mata 2014 aherutse muri ako Karere ka Rwamagana kwifatanya n’urwo rubyiruko kwibuka abana bato bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu Colombe yatangaje ko n’ubusanzwe kuva akiri muto yahoraga yifuza kuzagira icyo afasha umuntu wese ubabaye.

Yagize ati “Umutima wo gufasha si uwo nshobora kuba ngize kubera ko ndi Nyampinga, ahubwo kuva nkiri umwana nakundaga guhora nifuza kuzagira ikintu nakorera umuntu wese ubabaye. Bityo Imana nayo ntabwo yatinze kumva ibyifuzo byanjye yampaye izo mbaraga”.

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 29 Kamena 2014 kikazabera i Rwamagana, kwinjira bikaba ari 1000frw na 500frw ku munyeshuri.

Muri icyo gitaramo hakaba hari abahanzi bazaza gufasha Colombe, harimo Allioni, B Gun ndetse na King James hatagize igihinduka.

Mu minsi ishize Akiwacu Colombe yasuye abana bo muri Centre ya Marembo iherereye mu Murenge wa Remera mu karere ka Gasabo abashyikiriza imyambaro ndetse n’ibyo gufungura.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • yego maama, ubundi niki nyampinga wigihugu bivuga, uka urugero , ibikorwa biteza byubumuntu guteza imbere igihugu cyawe , abana bakakwigiraho ibyiza gusa , wazaba utakiri na miss ugasiga izina rizima imusozi , nyampinga si ubwiza gusa ni ukugira ni umuti wa kimuntu mwiza utuje nicyo nyampinga bivuga , ukabera urugero buri uwukubonye  

  • byiza cyane mwana wacu courage

  • IMANA  izabigufashemo ,kandi uwo niwo mutima ukwiye kuranga Abanyarwandakazi

Comments are closed.

en_USEnglish