Digiqole ad

King James agiye muri Canada

James Ruhumuriza  (King James) muri muzika, agiye kwerekeza mu gihugu cya Canada mu bitaramo bitandukanye ahafite ndetse akazanitabira igitaramo cyo guhitamo umunyarwandazi uhiga abandi ubwiza muri icyo gihugu.

King James umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B.
King James azahaguruka mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha

Urubyiruko rw’abanyarwanda rutuye muri Canada mu mujyi wa Montreal rwateguye irushanwa ku bari b’abanyarwandakazi bafite imyaka 18 kugeza kuri 25.

Iri rushanwa rikaba rigamije kugaragaza ubwiza bw’abanyarwandakazi, kubatinyura ndetse no kwerekana ubushobozi n’ubwenge bwabo nk’uko bitangazwa n’abariteguye.

Bikazaba ari umwanya mwiza wo kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda ndetse no kurumenyekanisha, ndetse bikaba n’umwanya wo guhuriza hamwe abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada.

Kuva ku italiki ya 8 Werurwe 2014 nibwo abateguye iri rushanwa batangiye gukangurira ababyifuza kohereza umwirondoro wabo ndetse n’impamvu bifuza kujya muri iri rushanwa.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2014 nibwo hatowe abakobwa 8 akaba aribo bazatorwamo Umwali uhiga abandi.

Ibi birori bizabera mu mujyi wa Montreal ku itariki ya 12 Nyakanga 2014 muri salle yitwa Marie-Gerin Lajoie. Muri ibi birori akazaba ari umwanya mwiza wo kwirebera aba bakobwa beza mu ntambuko zitandukanye mu myambaro ya Kinyarwanda ndetse niyo hanze.

King James azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo, Musoni Nicole umunyarwandakazi ukorera umwuga wo kuririmba muri Canada, Nicolas umuhanzi w’umurundi nawe uba mu mujyi wa Toronto wamenyekanye mu ndirimbo ‘Agasozi ka kure’.

Gukurikirana uko iri rushanwa riri gutegurwa, mwasura www.umwalicanada.com cyangwa se kuri facebook kuri paji ya Umwali Canada.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish