Digiqole ad

“Ntabwo ngiye kujya mu gipolisi, ariko bibaye ngombwa nakijyamo”- Fireman

Uwimana Francis Ivan Rachid uzwi cyane ku izina rya Fireman cyangwa Kibiriti, bimaze iminsi bivugwa ko yaba agiye kwerekeza mu gipolisi cy’u Rwanda kuko ngo muzika yaba imugoye ubu. Ibi arabihakana akavuga ko nta gipolisi agiye kujyamo ariko ko bibaye ngombwa yakijyamo.

Fireman
Fireman

Uyu muhanzi yerekereje mu nzu itunganya muzika ya Supel Level avuye muri Touch Records, gusa bikavugwa  ko nta masezerano Supel Level yamuhaye yo gukorana nabo.

Izi ngorane muri muzika ngo zaba arizo zigiye gutuma  Fireman yigira mu gipolisi kuko muzika nta kizere iri kumuha nk’uko bamwe babyemeza.

Fireman we ahakana ibyo byose bimaze iminsi bimuvugwaho ndetse byagiye no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe, yabwiye kandi Umuseke ku masezerano afitanye na Supel Level.

Abo bavuga ko ngiye mu gipolisi sinzi aho babikura, gusa bibaye ngombwa nakijyamo ariko bitewe n’impamvu runaka. Ubu nta gitekerezo cyo ku kijyamo mfite.

Naho kuvuga ko nta masezerano mfitanye na studio ya Supel Level n’ikinyoma, kuko dufitanye amasezerano y’imyaka 2 n’igice”. Fireman

Uyu musore ni umwe mu baraperi bagize itsinda rya Tough Gangz, ribarizwamo Jay Polly, Green P na Bulldogg. Iryo tsinda ndetse rikaba ryaranahozemo umuraperi P-Fla.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Umuhungu wa muzika’ Fireman yakoreye muri Supel Level.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=jDBHH_E7pV0&feature=youtu.be&a” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • uritonde pti yangu iriyamyenda irakorerwa kdi biragora sasa rero nuramukugiye mugipolici uzibagirwe ibyubusitari ikindi iyabandiwowe sinabikora kko igi polisi nagasukari kiberamo kbsa kirasharira.

  • Polisi ntabwo yafata ikirara nk’iki kabisa, kereka bamubanje i Wawa bakabanza kumukamuramo ganja akaza ari muzima.
    Guys murekere aho urumogi otherwise you are melting down

Comments are closed.

en_USEnglish