“Aho tugeze hatwemerera kwitabira irushanwa iryo ariryo ryose”- TBB
Itsinda rigizwe n’abasore bagera kuri batatu, Mc Tino, Bob na Benjamin rimwe mu matsinda akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, nyuma y’aho batabonekeye ku rutonde rw’abahanzi 15 batoranyijwemo 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane ribaye, ngo nta rushanwa na rimwe ribera mu Rwanda bazongera kuburamo.
Imwe mu mpamvu iri tsinda ryemeza ko yatumye batitabira irushanwa rya PGGSS 4 ndetse ntibashobore no kwegukana igihembo mu irushanwa rya Salax Awards, ngo ni ukubera ko nta bitaramo bigeze bakora mu mwaka wa 2013.
Mu kganiro na UM– USEKE, Mc Tino yatangaje ko bamaze kuvumbura intwaro yo gutuma ugira ibihembo wegukana cyangwa se ngo witabire irushanwa rya Guma Guma.
Yagize ati “Ubu TBB ntabwo dushidikanya ko hari uwakwemeza ko tutarimo gukora, kuko zimwe mu ndirimbo zacu zirakunzwe cyane. Bitandukanye na mbere aho wasangaga nta mbaraga dushyira mu kumenyekanisha indirimbo zacu.
Nta rushanwa na rimwe kugeza ubu tutajyamo kandi tukaba twanaryegukana kuko twujuje ibya ngombwa byose bibitwemerera”.
Abajijwe nimba kuba yajya muri Guma Guma nk’umuhanzi kandi azwi nka MC muri iryo rushanwa bitagira icyo bigabanya ku gukundwa nyuma aramutse ategukanye iryo rushanwa, yakomeje avuga ko yafata umwanzuro wo kuba yareka kimwe muri ibyo nyuma.
Umva imwe mu ndirimbo ya TBB ikunzwe muri iyi minsi bise ‘Yampaye inka’.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=L4qH3cs5jH8″ width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com