Kimwe mu bibabaza Bruce Melodie ni ukubona umuntu uhohoterwa
Itahiwacu Bruce umuhanzi ukora ijyana ya R&B uzwi ku izina rya Bruce Melodie avuga ko kimwe mu bintu bikunze kumutera agahinda ndetse akanafata umwanya wo gutekereza cyane ku buzima ari ukubona umuntu uhohoterwa.
Mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 mu Karere ka Gicumbi hari umufana we wakubiswe ashaka kuza kumukora mu ntoki.
Bruce Melodie yabwiye Umuseke ko yicwa n’agahinda iyo abonye umuntu uhohoterwa.
Yagize ati “Mu buzima nanga kubona umuntu uwo ariwe wese ahohoterwa, kuko bituma nibaza ku buzima bwanjye niba hari icyo nshobora kuzakora mu mateka cyatuma ihohoterwa rishira burundu.
Urugero rwa hafi ibaze umuntu yavuye iwabo aje kureba umuhanzi akunze, kandi ibi bitaramo n’ibyo kugirango abantu bashobore kwishimana n’abahanzi, yarangiza agakubitwa inkoni n’inshyi?”.
Bruce Melodie yakomeje avuga ko yifuza kuzagira ikintu akora mu buzima bwe cyazabera urugero abantu benshi, bityo guhohoterana ku isi bigashira cyangwa bikabanyuka.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com