Digiqole ad

Kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda biruta ibindi byose -Richard Kananga

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6/6/2014 muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Abalayika ya Kigali (INILAK) mu kiganiro cya ‘ Ndi umunyarwanda” cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu harimo  n’abayobozi batandukanye higanjemo n’abanyeshuri,  Richard Kananga wo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashimangiye ko kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda biruta ikindi cyose  Abanyarwanda bashingiraho babana mu bumwe no mu mahoro.

Richard Kananga wo muri NURC
Richard Kananga wo muri NURC

Mu kiganiro cyabereye muri icyi kigo cy’ishuri abanyeshuri babajije ibibazo bitandukanye aho bamwe muri bo  babajije ko  kuvuga ngo Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara Leta igakomeza kwigisha ko Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa atari amoko.

Richard Kananga, Umuyobozi ushinzwe ibyo kubaka amahoro muri NURC yavuze ko hari henshi usanga umuntu umwe ari Umuhutu undi akaba Umututsi, babazanya ibisekuru bagasanga uwababyaye ari umwe.  Ubututsi ,Ubuhutu n’Ubutwa  rero ngo ni amatsinda yaremwe n’Abakoloni  kuko Abanyarwanda usanga bahuje inkomoko imwe.

Yagize ati: ” Kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda biruta ikindi cyose Abanyarwanda bashingiraho babana mu bumwe no mu mahoro kuko ari bwo Abakoloni baje basenya kandi ko Umunyarwanda  wese agomba kwemera kuba u w’u Rwanda, akaruturamo byaba na ngombwa akemera kurwitangira ku bw’igihango yagiranye narwo.”

Richard yakomeje avuga ko  abanyeshuri n’abakozi b’Ishuri rikuru ry’abadivantisti b’abalayiki rya Kigali (INILAK)  bagomba kumenya no kwigisha abandi gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Eng.Collette Ruhamya, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), akaba no muri Unity Club, yatanangarije aba banyeshuri ko iyi gahunda izakuraho izindi nzitizi zose abantu bacyeka.

Yagize ati: “ Abanyeshuri n’abakora muri INILAK mugomba  kurinda gahunda ya Ndi Umunyarwanda abayirwanya n’abayifata uko itari kandi  mukubasobanurira ko Abanyarwanda bose ari abavandimwe, badaturuka mu moko atandukanye, kandi bakaba  basaranganya amahirwe igihugu gifite nta vangura na rimwe ribayeho.”

Eng. Ruhamya  yakomeje agira inama abakoze Jenoside babuze amahoro cyangwa abumva ko batewe ipfunwe n’abishe mu izina ry’ubwoko bwabo gusaba imbabazi ku giti cyabo ndetse no mu izina ry’imiryango cyangwa ubwoko babarizwagamo igihe bakoraga ariya mahano.

Abanyeshuri n'abakozi ba INILAK  mu ikiganiro
Abanyeshuri n’abakozi ba INILAK mu ikiganiro

Abagize umuryango wa INILAK bijeje ko bagiye guhindura imyumvire y’abo mu miryango n’inshuti zabo.

Umuyobozi w’iri shuri Dr Ngamije Jean yasezeranyije intumwa zo muri NURC ko abagize ishuri ayoboye bagiye nkuba intumwa z’ibyo bumvise.

Abanyeshuri basabwe kandi baniyemerera kudaceceka mu gihe bumvise cyangwa basomye amakuru aharabika igihugu, aho ngo bazajya bahita bayavuguruza.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nid umunyarwanda umusingi w’u bunyarwanda w’ubumwe ubwiyunge n’UBUMUNTU , tuyihe ikaze mumiryango yacu maze urebe ngo turiyubakira igihugu kizira imyiryane 

  • abanyarwanda dusamgiye isano y’ubunyarwanda kandi ni nayo isumba ibindi byose twakora. nitwiyumvanamo tugafatanya ntawuzongera kutumeneramo

Comments are closed.

en_USEnglish