Ndamukunda ariko aracyari muto
Muraho neza! Ndashimira inama mugira abantu kandi ntekereza ko zifasha guteza imbere umuryango nyarwanda, none nanjye mfite ikibazo nashakaga kugirango mungire inama.
Ndi umuhungu w’imyaka 29, none iby’Imana ntiwabimenya nakundanye n’umukobwa w’imyaka 19. Ikibazo cy’imyaka kirangora cyane, hakiyongeraho ko uwo mukobwa yabyariye mu rugo. Gusa kubyara sinabimuziza ubuzima bugira ibyabwo.
None ndabagisha inama. Uwo mwana w’umukobwa ko mukunda nabikomeza cyangwa natangira kumwikuramo dore ko bitaragera kure ku buryo byabura igaruriro.
Ikimbabaza kikantera kuzinukwa n’uko uwamuteye inda muzi kandi akaba ari umwana unyita nyirarume.
Mungire inama.
Murakoze.
0 Comment
Jyewe simbona aho ikibazo kiri ahubwo mukomeze buriya kuba yarabyaye akemera guhangayikana umwana kandi nawe ari undi yarakamiritse mufashe nyuma y,imyaka 2mugasezerana simbibonamo impungenge upfa kuba umukunze ahubwo komeza wikwitesha umugore
Urinyirarume!noneho uwo mwana w’ikinyendaro ni mubyara wawe?wamuretse se ko nunva nawe bitakurimo,urukundo ntirurebuza buri kantu iyo warebujwe ukibaza byinshi urashobora ukabivamo kugirango byabindi watekereje hanyuma ukabirengaho bitazakubaho ukabogoza amarira wicuza.
Ubwo se numara kumuzana niki kikubwirako ko uwo mugabo wamuteye inda bwambere atazongera kumutera iyakabiri kandi ukajya urera abana batari abawe kandi ufite izawe ntanga??? ujye wibuka umuganiuvuga ngo AHO YACIYE NTIHACA URWANGO kandi umugani ugana akariho ikintu nabonye mubuzima nuko iyo umukobwa aziko ntagaciro afite , wowe iyo umukunze kabone niyo waba uri doctor uwomukobwa aragusuzugura, mbese ninkuko waba uri minisitiri ukajya kurongora indaya y’amafaranga ijana, iyo ndaya ntishobora kukubaha narimwe kuko nayo ubwayo iba izi ko isuzuguritse bityo uwayirongoye wese nawe imufata nkaho asuzuguritse kuko ntabwo waba wiyubaha ngo usangire inyanya n’inyoni, iyo usangiye ninyoni nawe uba ubaye igishwi mubishwi gusa sinumva ukuntu umuntu w’umusore yarongora umukobwa wabyaye kande HAKIYONGERAHO KO NUWAMUTEYE INDA ARI INSHUTI YAWE !!!!! NONE SE URI SADO MASOCHISTE ??, ushimishwa nokujya munjumbure zabagenzi bawe????.Ubwo se iyo wirebye mundorerwamo wumva wihaye amanota angahe??? Sinkuzi sinzi nicyo ukora gusa niba wiyubaha rekana nako kantu kasambanye kakiri incuke ushake umukobwa ufatika kuko abakobwa basobanutse barahari, ese ubundi umukobwa wa 19 yrs urumva utazajya umutamika urumva se azagufasha kugera kuki mubuzima? keretse wenda niba waramukundiye ko akuryohera iyo muryamanye gusa ubuzima butandukanye na sex kuko washonje ntabwo warya sex kandi NTAMPAMVU YOKWISONDEKA kuko UTARI KAJORITY kerete niba uri kajority mubitekerezo
harya ngo witwa talio?yewe yewe!! abantu nkamwe baracyabaho, niba ari sado-masochiste toi t`es vraiment pire, t`es sadique, un malade mentale, ibyo kandi urabivugira ko utarashaka kandi ntuzi icyo iminsi yakuzigamiye, niba udatanze inama tu n`a qu`a la fermer au lieu de dire n`importe quoi!!!
Mbega [email protected] wumugome!!!ndumiwe koko,abantu nkamwe baracyabaho?unteye kwibaza kabisa.Gusa nagusaba gusubira muri comment yawe nawe ukayisoma maze ukumva uburemere ifite.Imana Iguhindure!
@MWENEDATA, njye ndabona ibyo# [email protected]# yavuze ari ukuri, sinzi aho uhera umwita umugome cyeretse niba ubabajwe nuko ariwowe yabwiraga ukaba ucyeka ko akwiciye isoko, inturo yikeka amabinga burya ngo iba iyafite
Umva nshuti ayoyabari amahano inama nuko wamwihorera Imana ikazagushumbusha undi udafite ikibazo.–
Njye ndabona urukundo umufitiye rucagase, ntabwo rwuzuye rwose na mba! Ibyiza wakomeza kureba uko abyitwaramo kugeza imyaka yo gushyingirwa 21 igeze , noneho ukazapima urukundo uzaba umufitiye n’urwo azaba agufitiye! Bitewe n’aho urukundo rwanyu ruzaba rugeze, ubwo uzifatire icyemezo utagombye kugisha inama, kuko mbona nta kibazo gifatika ufite! Reka nkwibire akabanga ariko, hari uwakubwiye ngo aho yaciye NTIHACA…. icyo nkubwiye cyo, n’ubwo ntabimwifuriza, nyuma y’imyaka 2 isigaye ngo agire imyaka y’ubukure hazaba harabaye impinduka zizatuma ufata icyemezo ku buryo bworoshye: Byagaragaye ko abenshi mu bakobwa batwara inda z’indaro batabyara rimwe ngo barekere aho, uzisanga yabyaye n’uwa 2 utangazwe n’uko yongeye kubyarana n’iyo ncuti yawe.Imana ikurinde!
@MZEE, umbaye kure rwose mba ngukoze muntoke uri umuntu w’umugabo, inama zawe zirasobanutse!!! njyewe hari umukobwa nzi duturanye yabyaye ikinyendaro, umusore wamuteye inda ahita amwihakana, umukobwa yaratesetse abantu bakajya bamuseka nyuuma aza kugira amahirwe ahura numusore warurangije kwiga muri amerika wamusore waruvuye amerika ahita afata uwomukobwa bakora ubukwe bwakataraboneka barabana bubaka inzu nziza ikanombe mbese wamukobwa ava mugahinda nubuzima bubi yari yarashyizwemo nuwo wamuteye inda, byageze aho wamusore abona akazi muri amerika kuko ariho yize asubirayo anafite imipango yokuzazana umugore we, gusa yaje kugaruka nyuma y’imyaka ibiri asanga wamugore yongeye kubyara abandi bana babiri ababyariwe nawawundi wambere wamuteye inda akanamwihakana, ikibabaje nuko noneho ummugabo akimara kubona akazi muri amerika wamushenzi yaje murugo rw’undi mugabo arugira urwe aakagore ke nako kubera ubwenge buke buvanze nubunyamusozi kibagirwa aho uwo musore wabaga usa yagakuye, gusa umutype akigera ikigali yakoze test de paternité basanga muri babana 3 bose ntanumwe we urimo bose ari abawawundi wambere, umusore yarihanganye ahita afata inzu arayigurisha umugore aramwirukana akimwirukana wamugabo wamubyariye abana yongeye kumwihakana, ubu amakuru mperuka nuko uwo mukobwa ari indaya imatimba!!!! niyompamvu njyewe ntashobora kurongora umukbwa wabyaye kuko aho yaciye ntihaca urwango, abagore bamwe( ariko sibose) ushbora kubavana mubuzima bubi bwari bwarabazonze ukabakiza bwaki ariko bakanga bakaguca inyuma kuko nuko nguko Imana yabaremye( logique na thankful byarabihishe. Uyu rero nawe nibimubaho nubwo ntabimwifurije ntazagire ngo inama ntiyazihawe
thalion we biragaragara ko ufite ikibazo cyo ku generaliza. None se niba uwo byaramubayeho kuki wumva ko nundi byamubaho? uri umupfumu? ni kimwe na Marriage hari abo idahira ariko hari nabo ihira. Nanjye nzi umugabo washatse umugore wabyaye ariko bameranye neza cyane nta kibazo bafite. icyangombwa ni urukundo kandi imyaka ntacyo ivuze.. Kuba ari majeure birahagije mukunde nawe azagukunda. Umukundire umwana niba warabyemeye. Naho kubyara n’imigisha. buri wese yabyara nuko abenshi bazikuramo cg bagakoresha agakangirizo. Thalion rero niba uziko uzarongora umukobwa vierge bonne chance. nurongora utari vierge se uzakomeza kuvuga ngo aho yaciye ntihaca urwango?ubwo uwo mugore uzamukunda?
UWABYAYE NTUZAMUTINYE,KUKO BENSHI BABAMARIYE MU MA TOILETTES,ABANDI BAKORESHA ZA KAPOTI,SINZI RERO AKUYEMO INDA N’UWABYAYE BURYA UMWIZA N’UWUHE?ESE UZAKURAHE ISUGI KO MBONA UMUCO WACITSE? MUBE HAFI NIBA UMUKUNDA,NAWE IMANA IZAGUFASHA.
Sinemera inama utanga, muzaca umuco mwiza. Nawe azashake undi bahuje cyangwa se udafite impungenge. Ariko uwo muco w’abantu bata abo bashakanye ntampamvu bagiye mubyabo, nta mbabazi
Ibyo uvuze byambayeho neza neza, uretse ko jye atambyariyeho ariko yansambaniyeho nimbwa maze anibagirwa naho namukuye. Nabonye abagore bafite ubundi bw’umviro kubyerekeye umuryango. Uretse wenda nabwo abana ariko umugore wese ibindi yabihindura ubusa mu gihe gito
Comments are closed.