“Inzira zose niba zigana i Roma Dr Jiji yaciye iy'ubusamo”- Kamichi
Bagabo Adolphe wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Zoubeda’ yari afatanyije na The Ben, ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Mujyi wa Chicago Leta ya Illinois, nawe yagaye indirimbo y’umuhanzi Dr Jiji yise ‘Welcome to Bed’ aherutse gusohora yiganjemo ibisa n’ubusambanyi.
Mu minsi ibiri gusa Dr Mugabukwali Janvier umuhanzi uzwi muri muzika nka Dr Jiji ashyiriye hanze ayo mashusho arimo benshi benshi bayamaganiye kure banenga cyane ibiyarimo, bamwe mu bahanzi nabo basanga ari ugutatira umuco nyarwanda ku buryo bukabije.
Ku rubuga rwa facebook Kaminchi akoresha, yagaragaje ko Dr Jiji yaba yarahubutse cyangwa se atarabanje gutekereza ku gihangano agiye gukora n’abo agiye kugikorera.
Yanditse agira ati “Inzira zose niba zigana i Roma Dr Jiji yaciye iy’ubusamo, gusa iy’ubusamo siyo y’icyubahiro. Abantu bose na hano USA bamaze kumenya uwo muntu gusa sinzi niba bose bamushimye!”
Dr Jiji ntabwo yemeranyije n’ijambo Kamichi yakoresheje ry’uko yaba yaraciye inzira iy’ubusamo.
Yagize ati “Nakoze ibyo nzi, kandi nzi naho nshaka kugeza muzika yanjye, rero Kamichi kuvuga ko naba naranyunze inzira y’ubusamo, ubwo niko we abibona kuko bantu ntabwo dutekereza kimwe”.
Dr Jiji yakomeje atangaza ko agiye no gukorera igitaramo mu Mujyi wa Rubavu ku itariki ya 14 Kanama 2014 azaririmbamo iyi ndirimbo.
Icyo gitaramo akaba azafashwa n’abandi bahanzi barimo, Riderman, Queen Cha, Social Mula n’abandi.
Si ubwa mbere Dr Jiji akoze amashusho y’indirimbo ntavugweho rumwe kubera ibimeze nk’ubusambanyi cyangwa se abakobwa bambaye ubusa ku buryo bukabije. Indirimbo yakoranye na Amag the Black na Bruce Melodie bise “Antere ibuye” nayo ntiyavuzweho rumwe n’abakunzi b’umuco.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Bajya bavuga, ngo bagukomera mumashyi wiruka, ukarenga aho utaha…Dr. Jiji, ibintu bivuzwe nabenshi nyamara muvandimwe ndakugira inama, jya wisuzuma, kuva kera bizwi ko aba Dr. banyabo bose cg n’ababyiyita, nuko bemera ikitwa mind revolution , with positive conotation bishatse kuvuga ngo nabantu bazi utuntu kandi bagaragaza impinduka, ariko aho kuri we ahubwo ni mind loser…ntakuntu isi yose yagutererana kubera kukwanga kubwiyi ndirimbo…Emera social defeat, s’icyaha ni transition z ‘ubuzima, kandi buri wese kwisi, hari transition anyuramo…Gukora Igitaramo, ntibivuze ko bizabuza abagaya cg abanenga ibitagenda neza kukunenga, no matter how humble or how shows will be…Hinduka muburyo bwiza mubitekereza…
Ariko kweli ninde wababwiye ko Dr Jiji ari umudogiteri? Ngo Dr Mugwabukwali Janvier!!! Ko muri Abanyamakuru mwagiye mutohoza mbere yo kwemeza ibintu??!!
Nabonye ayo mashusho,ndatinya! Gusa hari Ico Mbona cakorwa: Aba ba kobwa ni ugufotora amafoto yabo bambaye uko bari, umuntu akayamanika muri quartier batuyemwo, aho bagendera hose cg ababazi mugashira amazina yabo kuri internet,kuri facebook,tugaca abiha gukora umusikalsk urimwo amshusho ya porno(urukozasoni)
mu buzima THE BEN yararibye ndetse na MEDDY . ndetse n’abandi ntavuze ariko noneho uyu mutipe ntabwo azi ibyo arimo najye kwikinira pronogra………..CYAGWA yashakaga kutwerekako arya abana hahahahahaha mu mutwe we harakennye ntabwo azi umuhanzi icyo aricyo imbere ya rubanda .gusa inama namugira azage gushaka ikindi yakora niba msg atanga ari kuriya zimeze .ikindi zirya nkumi zo ndasabira nyina wazibarutse yarabyaye ntagasekwe arambaje kbsa,
kamichi tukwemerera ibitekerezo byawe
Comments are closed.