Digiqole ad

Mavenge na Lil G bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Gakoni k’Abakobwa’

Umuhanzi Mavenge Soudi wamenyekanye cyane kuva mu myaka ya 1998  mu ndirimbo zakunzwe n’abanyarwanda zirimo ‘Gakoni k’abakobwa’ akaza kuyisubiranamo na Lil G, bashyize hanze amashusho y’iyo ndirimbo.

Mavenge Soudi na Lil G
Mavenge Soudi na Lil G

Nyuma yo gushyira hanze aya mashusho, aba bahanzi bombi bagize icyo bavuga kuri iyi ndirimbo.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Lil G yagize ati “Hari hashize igihe iyi ndirimbo iri hanze mu buryo bw’amajwi (Audio), ari nako dutegura uburyo twayikorera amashusho ajyanye n’ubutumwa burimo. Gusa icyo navuga ni uko mu bahanzi bose twakoranye indirimbo Mavenge ariwe utarigeze angora mu ifatwa ry’aya mashusho mu gihe usanga abandi ujya kumubona byakugoye”.

Ku ruhande rwa Mavenge Soudi yasobanuye uburyo yishimiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo yasubiranyemo na Lil G.

Yagize ati “Kuba naremeye gusubiranamo indirimbo ‘Gakoni k’Abakobwa’ na Lil G, bwari uburyo bwo kwerekana ko nubwo tubyina tuvamo ariko dushyigikiye abahanzi barimo kuvuka ubu, kandi byanatumye abantu batanyibukaga bagiye kongera kumbona muri ayo mashusho”.

Soudi yakomeje avuga ko nta gihe azigera yanga kugira umuhanzi bakorana indirimbo mu gihe aje amugana.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=mcLNJJYze9U” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngaho mugereranye na babandi ngo ni ba dr jiji.dore umuco sha

Comments are closed.

en_USEnglish