“Ubunyarwanda bwasenyutse kuva umukoloni yakwinjira mu Rwanda”-Amb Fatuma Ndangiza
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 04, Kamena, mu kiganiro cyatanzwe na Mme Fatouma Ndangiza wungirije umukuru w’Ikigo cy’iguhugu cy’imiyoborere (RGB) yahaye abanyeshuri n’abakozi ba ISPG ikiganiro kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yababwiye ko Ubunyarwanda bwasenywe n’ivangura ryazanywe n’abakoloni.
Ubwo yatangizaga ikiganiro yagaragaje inkomoko y’ibyiswe amoko mu Rwanda aho yerekanye ko mbere y’umwaduko w’Abazungu b’abakoloni, Abanyarwanda bari umwe, bahuje ururimi, umuco ndetse n’indangagaciro.
Ubu bumwe Abanyarwanda bari bahuje nta na rimwe bwigeze bushimisha Abakoloroni bityo bashaka icyatuma basenyuka.
Ibi byagize ingaruka mbi ku mibanire y’Abanyarwanda ariyo mvano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mme Fatuma Ndangiza yaboneyeho kwerekana umurongo wo kubanisha abantu Leta y’u Rwanda yashyizeho harimo kuba ingabo z’igihugu zirimo n’abahoze mu ngabo bazatsinzwe, harimo kuba Leta yarakuye amoko mu ndangamuntu z’Abanyarwanda no kuba Umunyarwanda wese yishyira akizana mu gihugu cye agifitemo uburenganzira busesuye.
Umuyobozi wa ISPG, Dr. Jéred Rugengande yishimiye ikiganiro bahawe, aboneraho no kumenyesha ko ishuri ayoboye muri gahunda rifite umwaka utaha hazabonekamo igihe cyo kwigisha abanyeshuri bose gahunda ya Ndi Umunyarwanda nibura umunsi umwe mu kwezi.
Dr. Jéred ati “Natwe nk’ishuri ribamo urubyiruko arizo mbaraga z’ejo z’igihugu. Uyu mwaka w’amashuri utaha twiyemeje gushyiraho gahunda yo kwigisha abanyeshuri kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ nibura umunsi umwe mu kwezi, ibi byose tukazabifatanya na gahunda yo kuba Intore nyakuri. ”
Mu gusoza ikiganiro cye Mme Fatuma Ndangiza yasabye abitabiriye ikiganiro kujya barushaho gutekereza ku ndirimbo y’igihugu yo irushaho kubumvisha isano nyakuri bafitanye n’igihugu cyababyaye kandi kizahora ari igihugu cyabo.
Urubyiruko rwibumbiye mu matsinda atatu agamije gufasha abandi kumenya Ndi Umunyarwanda rwasobanuriye abatabiriye kiriya kiganiro ko mu bikorwa byabo bazakomeza gushyira ingufu mu gusobanura ‘Ndi Umunyarwanda’.
Uru rubyiruka rwamuritse inyandiko rwanditse izarufasha gukwirakwiiza inyigisho ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hose mu gihugu ndetse no mu mahanga.
Umuyobozi wa ISPG, Dr Jéred Rugengande yashyikirije ziriya nyandiko Mme Fatuma Ndangiza.
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
MURAKOZE KUNKURU NZIZA MUTUGEJEJEHO. ARIKO NTIMWATUBWIYE ICYO ISGP BISOBANUYE IKI MUMAGAMBO ARAMBUYE !
Comments are closed.