Digiqole ad

Kuki Senderi yisanisha n’Uturere igitaramo cya PGGSS IV kigezemo?

Ubundi amazina ye ni Eric Senderi Nzaramba, nk’umuhanzi ariko akaba azwi ku mazina ya Senderi International Hit. Yavukiye mu Ntara y’I Burasirazuba mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nyarubuye, Akagari ka Nyarutunga ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali.

Iyi myenda Senderi yayambaye i Rwamagana bitewe nuko hari cooperative ihinga amasaka
Iyi myenda Senderi yayambaye i Rwamagana bitewe nuko hari cooperative ihinga amasaka

Senderi ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda nyuma y’aho yegukanye igihembo cya Salax Award nk’umuhanzi wahize abandi muri iyo njyana mu mwaka wa 2013.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Senderi International Hit yatangaje imwe mu mpamvu yaba yambara imyenda ijyanye n’ibikorwa bibera mu Turere ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star 4 bigezemo.

Yagize ati “Ntabwo nkora muzika mu buryo bwo kwishimisha gusa, ahubwo nkora muzika nk’akazi kantunze.

Kuko burya baca n’umugani mu Kinyarwanda ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. Niyo mpamvu rero ngomba gukora ibishoboka byose izina ryanjye rikaguma mu mitwe y’abantu ntitaye ku magambo bamvuga.

Kuba rero njya mu bitaramo bya PGGSS 4 nkambara imyenda isa n’ibikorwa bikorerwa muri ako Karere, ni uburyo bwo kurushaho kwiyegereza abakunzi banjye ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange”.

Senderi yakomeje atangaza ko afite byinshi ahishiye abakunzi ba muzika nyarwanda, kandi ko ibyo batari bamenyereye mu bahanzi bo mu Rwanda ariwe ugiye kubizana. Gusa ntabwo yatangaje ibyo bimwe avuga ko agiye kuzana bishyashya.

i Huye Senderi yambaye atya kubera ko hari Kaminuza nkuru y'u Rwanda
i Huye Senderi yambaye atya kubera ko hari Kaminuza nkuru y’u Rwanda
i Kabarondo mu Ntara y'Iburasirazuba yambaye atya kubera hari aba motari benshi
i Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba yambaye atya kubera hari aba motari benshi
Yambaye atya i Nyamagabe kubera amazu arimo kuhubakwa
Yambaye atya i Nyamagabe kubera amazu arimo kuhubakwa
Mu Ruhango ngo ni ukubera hari ifu y'imyumbati
Mu Ruhango ngo ni ukubera hari ifu y’imyumbati
Rusizi Senderi yaje mu ngunguru ya Bralirwa
Rusizi Senderi yaje mu ngunguru ya Bralirwa
i Ngoma yaje yambaye atya kubera ko ariho haturuka umunyonzi wa mbere mu Rwanda
i Ngoma yaje yambaye atya kubera ko ariho haturuka umunyonzi wa mbere mu Rwanda

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • utazi ubwenge ashima ubwe koko Senderi we wataye umutwe

    • jojo ni wowe wataye umutwe, Senderi ari gukorera inoti nawe urasamye uratukana, Hit ahanga udushya gusa, bravo

  • aha i ngoma yari yashyizeho agahoma mabya

    • Courage, izo ni innovations.

    • uri igisazi wowe!!!!

  • bazaguhe pris, agashimwe ka decouverte ntaco uba utakoze.Ariko ni byiza ko tubimenye noneho nukureba ahasigaye ukwo uzabyitwaramwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish