Digiqole ad

Anzhi Makhachkala yiteguye gutanga miliyoni 115€ ngo itware Samuel Eto’o

Umukinnyi w’igihangange w’umunya Cameroon, Samuel Eto’o Fils, ukinira ikipe ya Inter Milan yo mu butariyani, agiye kwerekeza mu gihugu cy’uburusiya mu ikipe ya Anzhi Makhachkala, atanzweho akayabo ka miliyoni 115 z’ama euro.

Umukinnyi Samuel Eto'o Fils
Umukinnyi Samuel Eto'o Fils

Nkuko Claudio Vigorelli, uhagarariye Eto’o, yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Butariyani La Gazzetta dello Sport, ngo ubwunvikane na  Anzhi, bwararangiye, bakaba baremeye gutanga miliyoni 35€, ngo begukane umukinnyi Samuel Eto’o, akazajya anahembwa akayabo ka miliyoni 20€ buri mwaka, avuye kuri miliyoni 8€, yahembwaga buri mwaka muri Inter Milan.

Uyu rutaha izamu ukigaragaza ubuhanga bukomeye, aho amaze gutsinda ibitego 37, mu mikino amaze gukinira ikipe ye, akaba kandi yaragiye yifuzwa n’amakipe akomeye nka Machester united. Umutoza we Massimo Moratti, ntaratangaza icyemezo yafashe, niba Eto’o azava I San Siro, cyangwa azagumayo.

Cyokora kubera ko amafaranga yivugira, abari hafi ya Maratti, bemeza ko ataheba akayabo nka kariya. Kuruhande rwa eto’o kandi nawe afite amashyushyu menshi yo guhembwa ziriya miliyoni, akaba azasinya amasezerano y’imyaka 4 angana na miliyoni 80€.

Umuseke.com

 

3 Comments

  • Cash ninyishi cyane ariko kurundi ruhan Eto’o aracashoboye agomba gukina mumakipe makuru kwisi.

  • petit frere yarye uyazane iwacu muri africa

  • You can go to Russia for dat fat gain & come invest in Afrika.thumb up fils

Comments are closed.

en_USEnglish