Diplomate yumva yaba umusirikare aramutse aretse ubuhanzi
Nuur Fassasi umuraperi uzwi nka Diplomate, ngo mu gihe yaba aretse ubuhanzi asanga nta kindi kintu yakora uretse kuba umusirikare. Aravuga ibi nyuma y’igihe gito agarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cya Uganda aho yari amaze igihe kigera ku myaka ibiri ariho aba.
Diplomate wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Umucakara w’ikaramu”, “Inzu y’ibitabo” ndetse n’izindi, ni umwe mu bahanzi baririmba ubutumwa buvuga kuri politiki n’ubuzima busanzwe.
Mu kiganiro na Radio Isango Star, Diplomate yatangaje ko yumva nta kindi kintu yakora aramutse aretse ubuhanzi bitari ukujya mu gisirikare.
Yagize ati “Bitewe nuko mbona muzika igenda itera imbere ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange, ndamutse ndetse muzika numva najya mu gisirikare kuko ndagikunda”.
Abajijwe impamvu atakijyamo kandi kenshi hakunze gutambuka amatangazo amenyesha igihe abashaka kujya mu gisirikare baziyandikishiriza, Diplomate yakomeje agira ati “Ayo matangazo ndayabona, ariko ntabwo ndareka muzika kuko navuze ko nakijyamo mu gihe naba mpagaritse muzika. Ikindi cyatumya ninjira igisirikare, ni mu gihe igihugu byaba ngombwa ko nkitabara haramutse hari ikibazo runaka”.
Mu minsi ishize uyu muraperi yakoze indirimbo ayita “Fassasi wa mbere”, iyo ndirimbo ikaba yaratumye abakurikirana uyu muhanzi bemeza ko yaba agarukanye ubutumwa yatangaga mbere y’uko ava mu Rwanda.
Diplomate yavutse ku itariki ya 11 Kanama 1987, avukira i Rwamagana mu cyahoze ari Kibungo. Ubu akaba abarizwa i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Warengeje imyaka; keretse nibura niba uri Dr!!!!!
Comments are closed.