Busogo: GAERG bibutse imiryango yazimye hakabura nuwo kubara inkuru
Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2014 abibumbiye mu muryango GAERG ugizwe n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barangije za kaminuza bibutse by’umwihariko imiryango yazimye mu muhango wabereye mu ntara y’amajyaruguru kuri stade ya kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Busogo.
Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yahitanye abarenga miliyoni, hari imiryango myinshi yagiye yicwa hakabura n’uwo kubara inkuru warokoka, ni muri uru rwego umuryango GAERG wafashe iya mbere ugategura umunsi wihariye wo kwibuka imiryango yazimye.
Ku nshuro ya gatandatu, uyu muhango wo kwibuka imiryango yazimye wabereye i Busogo mu ntara y’amajyaruguru aho insanganyamatsiko yawo agira iti “Ntukazime Nararokotse”.
Uyu muhango watangiye n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku murenge wa Busogo ahahoze ibiro bya komini Mukingo berekeza ku rwibutso rwa Busogo ahashyinguwe imibiri y’abatutsi barenga 450; bunamiye imibiri iruhukiye muri uru rwibutso banashyiraho indabo.
Umuyobozi mukuru wa GAERG, HABONIMANA Charles, mu ijambo rye yagize ati: “Kwibuka ni igihango dufitanye n’abacu bishwe muri jenoside ariko by’umwihariko imiryango yazimye”. Yakomeje avugako GAERG iri mu gikorwa cyo kubarura imiryango yazimye, aho imaze kubarura imiryango 461 mu turere twa Rulindo, Gakenke na Gicumbi ikaba yarigizwe n’abantu 1895 kandi ngo baracyakomeza gukora iri barura.
Aha kandi Dr. Bideri Diogene yatanze ikiganiro ku mateka y’icyahoze ari Ruhengeri, agaragaza itotezwa ryakorewe abatutsi.
Perezida wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre mu ijambo rye yashishikarije urubyiruko gukomeza kwibuka kandi baharanira gufatanya kwiteza imbere bakoresha ubumenyi bafite mu guharanira inyungu z’abacitse ku icumu no gutuma amateka atibagirana.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yahumurije abacitse ku icumu abizeza ko ibyabaye bitazongera kuko abanyarwanda bose bashyize hamwe, akomeza atunga agatoki ibihugu bitatabaye u Rwanda ubwo miliyoni y’abatutsi yicwaga ariko ubu bakaba bahurura bose baje kwigira kubyo u Rwanda rwagezeho. Yasoje ijambo rye akomeza abarokotse abasaba gukomeza ubutwari.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Mitali minisitiri w’umuco na Siporo ufite kwibuka mu nshingano ze, afata ijambo yashimiye GAERG kubw’ibikorwa by’intashyikirwa irimo gukora ndetse, yanagarutse kandi ku nsanganyamatsiko y’uyu muhango avuga ko iyi miryango itazimye kuko hari abarokotse.
Min. Mitali yabwiye abitabiriye uyu muhango ko leta y’u Rwanda inenga urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) aho rurekura bamwe mubateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside ndetse no kudindiza imanza. Yasoje ijambo rye yemerera ubufatanye bwihariye bwa Minisiteri ayoboye na GAERG mu gikorwa cyo gukusanya amakuru hakamenyekana umubare n’amazina y’imiryango yazimye.
GAERG ni umuryango watangiye 2003, utangizwa n’urubyiruko rwari muri AERG nyuma yo kurangiza kaminuza, kugera ubu uyu muryango ufite abanyamuryango 1100 bibimbiye mu miryango 45 harimo 5 ikorera mu mahanga; GAERG aba bose barokotse jenoside ari abana bato ariko bamwe muri bo barubatse ndetse baranabyaye.
Photo: Ruzindana Rugasaguhunga
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana ikomeze ibabe hafi kandi ibahe umugisha. Ntibizongere ukundi.
Comments are closed.