Digiqole ad

Kuki nta kindi bamvugaho kitari ugutwita?- Knowless

Umuhanzi Knowless avuga ko yibaza impamvu kenshi akunze kumva amagambo amuvugwaho ko yaba atwite. Ibi ngo bituma yibaza niba nta kindi kintu yavugwaho kitari ugutwita nubwo nabyo ngo atari bibi mu gihe wabiteguye kandi igihe kigeze.

Knowless ntabwo yumva impamvu ahora avugwaho gutwita nkaho nta kindi kintu yakwifurizwa
Knowless ntiyumva impamvu ahora avugwaho gutwita nkaho nta kindi kintu yakwifurizwa

Kenshi mu makuru akunze kuvugwa kuri uyu muhanzikazi, ni ugutwita. Aho usanga buri mu ntangiriro z’umwaka hari amakuru atariyo avuga ko yaba agiye kubyara cyangwa gukora ubukwe.

Atangaje ibi nyuma y’aho hari amakuru yavuzwe mu minsi ishize ko agiye gukora ubukwe na Ishimwe Clement usanzwe avugwaho ko ari umukunzi we nubwo bose babihakana.

Knowless yabwiye Umuseke ko yibaza impamvu ahora avugwaho gutwita nkaho nta kindi kintu abantu bamuvuga gutyo bajya babona akwiye gukora.

Yagize ati “Hari byinshi umuntu aba yumva yifuza kuba yakora byafasha abanyarwanda n’abakurikirana muzika muri rusange, ariko njye ntangazwa nuko abantu bahora bavuga ko ntwite iteka ryose nkaho nta kindi bakanyifurije.

Yego ntabwo gutwita ari bibi, ariko mu gihe utari washaka umugabo cyangwa ngo ibyo bavuga abe aribyo koko, ntabwo wakabyifurije umuntu”.

Knowless akomeje imyiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatatu yise ‘Butera’ akaba yarayitiriye Se umubyara. Biteganyijwe ko azayishyira hanze ku itariki ya 5 Nyakanga 2014 muri Serena Hotel i Kigali.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

18 Comments

  • Kuki! Wenda bobona wandarika cyane aho igituma bavuga ko umuntu atwite cyinjirira! Gusa jya wihangana utuze ukore akazi kawe wowe ubwawe n`Imana nimwe mwamenya neza Knowless Butera w`ukuri naho ubundi ngo “Uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina”.

  •  , ngewe kuva kera nunvaga bavuga ko urwaye sida naho gutwita byo ntibisebye cyaneee igisebye nu kuyikuramo kdi impanvu babivuga nuko ubana nu mugabo ariwe clement na safi mwabanaga munzu nku mugore nu mugabo ,ariko reka nku bwire ndagukunda cyanee ugerageze kwiyubaha kuko ukundwa na ba jeune benshi ibyo ukora bashobora nabo kukwigana kdi sibyiza ,kugira boyfriend singombwa ngo mubane nku mugore n,umugabo twebwe abanyarwanda su muco mugerageze mwiyubahe bana bacu nabanndi bunvireho si knowless gusa nuwundi wese ufite iyo mico abiveho kuko sibyo murakoze

    • Karenzi inama yawe ninziza pe, ndagushyigikiye. Ikibazo nuko dusigaye twarataye umuco ngo turi kwigana ibinyabazungu. Nyamara ibyo hambere aha nibyo byari byiza, umwari akabana numusore ababyeyi bakabiha impundu!!  Twagaruye umuco  nyarwanda ra, ko buri gahugu kagira umuco wako nakandi uwako !! Naho Butera wowe jya mbere, ubareke kuko uwanze kuvugwayaheze munda ya nyina.

    • wowe wiyise karenzi uru musazi wujuje ibyangombwa bakujyane i ndera,nukuri uri nimbwa

    • ariko se kare nkubaze ninde wkubwiyeko abana na Clement mu inzu imwe koko?ni ukuri Imana ikubabarire!!! umuntu wese azajya avuga ibyo yishakiye nawe uhamye????ntugahubuke ngo uvuge ibyo utasubiramo rwose

  • Ntabwo bipfa kuvugwa gusa nta mpamvuuuu ! Wa mugani we Kalisa, ugomba kuba ucyandarika cyanee ukagira n’ubuntu butiza urugiii ! 

    • Burya kukuvuga sicyo kibazo ahubwo wowe uhamanya numutima nama wawe?ikindi ukwiriye kumenya ni uko ibyo twakora byose hatarimo kubaha Imana tuba tuvunikira ubusa rero reba aho wavuye ukagwa wegere Imana iguhe amahoro yo mumutima.nshimiye karenzi uvuze ibyuyu muco mubi wadutse wo kubana nkumugore numugabo kdi igihe kitageze ngo baheshe ababyeyi ikuzo.hari abo usanga bakuramo inda za hato na hato ariko bakihagararaho ngo ntibaratwara inda nyamara uwayitwaye akayibyara aruta uyikuramo rwose peee!!!murakoze reka twiheshe agaciro nkabanyarwanda.

  • ariko knowless ko uri umukobwa mwiza wakwitwaye neza ko ufite future nziza!ibaze nawe kujya kubana numugabo utaritwa uwawe utanemera ko mukundana ! urumva byiyubashye nagato??? nge mbona abantu bagenda bata umuco bitwaje iterambere ! ni hehe se batakuvuga gutyo kdi bazi ko ubana numugabo! ahubwo nge  ndumva waba waratinze niba koko ariko bimeze!  ibaze nawe icyo gisebo ngo wabanaga na safi muratandukana ufashe undi nawe murashwanye! finally uzageza he ??? wisuzume neza nubwo udafite ababyeyi wenda wubahisha ariko nawe iyubahe wubahishe nabandi basigaye mu muryango wawe! kdi na societe nyarwanda uzaba uyubahishije nkumukobwa wumu star !iheshe agaciro uri umukobwa mwiza pe  ukore witeze imbere ufite abakunzi benshi kandi niwitwara neza uzabona numugabo usobanutse.nakugiraga inama nka mukuru wawe

  • Ihagarareho rwose ntiwiyandarike uri mwiza. Iheshe agaciro nawe urishoboye sinumva icyo bagushukisha! Ufite imbere heza ntuzisuzuguze mu bahungu utegereze uwo muzabana biciye mu mucyo

  • ikibazo si UGUTWITA , hari abaherwe hanze aha babuze umwana , nunayitwita uzayibyare, UMWANA N’IMPANO IKOMOKA KU MANA ; ikibazo ahubwo ni kabutindi  SIDA, SIDA, SIDA, SIDA, SIDA, SIDA, SIDA, SIDA IRAVUZA UBUHUHA HANZE AHA MBA MBAROGA  [KWIFATA NI BIBANANIRA, MWIRINDE MUKORESHE AGAKINGIRIZO]

  • Nyumvira Knowless kweli, ubu se arabona atari sexy! Ibigabo byarahobagiye buri gihe byumva byakubyaza da. Niyo mpamvu bahora bavuga gutyo, bime rwose ukomeze wibere Kabebe. Ese ubundi bagushakaho iki? Uri inkumi kandi yitonda iteye n’ubwuzu ye, byongeremo imbaraga z’amasengesho gusa!

  • ba imfura itari imfunya,ba igiti cyiza gisoromwaho imbuto zitoshye,kidasoromwaho  ibihuhwe, ba umunyarwandakazi nka aurore nabandi nawe uzi bavugwaho byiza. haranira ishema ryawe niryabanyarwadakazi uri mwiza ntabwo apparement . shakisha imbuto rero urebeko  hari uzongera kwanika ihihuha kdi nibazako bikubabaje nawe cne  nibyo abo hasi bavuze ubisuzume urebe ko  ataba ari imbarutso ubireke(niba koko bavuga ukuri) turagukunda natwe  cyane  umwana wange ufite  8ans

  • AGAPFA KABURIWE N’IMPONGO NUREBA NABI BARAYINAGAMO DAAAAAAAAAAAAA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! niba ntayirimo koko, hanze aha hari ababukereye baziriza kw’ityazo, urarye uri menge NAHUBUNDI……………….NDAKURAHIYE.

  • please mumukure mukanywa 

  • ahubwo agize IMANA yatwita akabyara agakora afite uwo agaburira ariko uzi kugira ifaranga ukaricira mugifu cyawe gusa? mukobwa mwiza ahubwo gira vuba.

  • ariko mumureke uwicaye nabi ababaza imberehe ubwobwiza arata buzashira gusa abahungu bubu nabo kubeshya gusa saf yaramuhaze arangije aramuta, ubu mbega ukuntu bibabaje ahaaa nakumiro

    • Kuki abunza uburwayi mubana babandi? Niba yaravukiye muri Sida yakabaye ariyo aririmbaho ntiyibonekeze. Mbabazwa nabamwirukaho.

  • uyu mukobwa ahubwo azatumarira abana erega nawe yariyorobetse narekere aho rwose

Comments are closed.

en_USEnglish