Digiqole ad

Nizeyimana yasigaye wenyine nyuma yo kwihisha mu mwobo n’ibinyogote

Nizeyimana Celestin atuye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe i Burasirazuba, yasigaye wenyine mu muryango w’abantu icyenda (9) abana barindwi n’ababyeyi babiri. Yabshije kwihisha mu mwobo w’ibinyogote bimutera amahwa ariko arihangana agumana mo nabyo kugeza Inkotanyi zimugezeho.

Nizeyimana Celiestin warokokeye mu mwobo w'ibinyogote
Nizeyimana Celiestin warokokeye mu mwobo w’ibinyogote

Jenoside yabaye ari umwana w’umusore w’imyaka 15,  yari umwana wa ba nyakwigendera  Kayinamura Theresphore na Kasirani Tatiana bari batuye ahitwa i Mareba muri Segiteri Nyarubuye Komini Rusumo, ubu ni mu karere ka Kirehe, ni naho akiba.

Jenoside yeruye ku batutsi i Nyarubuye ngo yatangiye tariki 14 Mata 1994 umugabo Rwangirabe wari warigeze kuba umusirikare mu ngabo za FAR yabonye n’Interahamwe zigabye igitero ku gacentre ka Nyarutunga maze azijugunyamo grenade zikwirwa imishwaro.

Nyuma hahise haza abajandarme babaga ku Mulindi wa Nasho batangira kwica abantu maze abagera ku 51 000 bahungira kuri Kiliziya ya Nyarubuye abandi bajya muri Tanzania.

Ubwicanyi butangiye Nizeyimana yatandukanye n’ababyeyi n’abavandimwe be yisanga yihishanya n’umwana witwa Kanyarengwe mwene Nyerere.

Tariki ya 16 Mata nibwo yamenye ko abayeyi be n’abavandimwe be batanu bishwe n’Interahamwe hasigaye gusa mukuru we umwe wahungiye muri centre ya Nyakarambi, nyuma gato ariko nawe yaje gufatwa n’Interahmwe zimwica nabi.

Ingaruka n’ibikomere byo gusigara wenyine biracyamukurikirana nyuma y’imyaka 20, ntabwo abasha kugumana ukwihangana mu kiganiro nk’iki araturika akarira iyo yibutse akanaganira ibi byose.

Ati « Byari biteye ubwoba, iyo wabaga wihishanye n’umuntu yagenda gato ntagaruke wahitaga umenya icyamubayeho ko yishwe. »

Kwihanga biragoye iyo yibutse abe
Kwihanga biragoye iyo yibutse abe bishwe bose agasigara wenyine

Kanyarengwe bihishanyaga nawe yaje kwicwa

Hashize iminsi bihisha se wa Kanyarengwe witwaga Nyerere nawe bamenye ko yishwe n’Interahamwe.

Ati « Byageze aho nsaba Kanyarengwe ko tujya kwihisha ku musozi wariho ishyamba witwa Rwagishumba, Kanyarengwe ntiyabyemera, biba ngombwa ko nijyana gusa ndi mu nzira mpura n’abandi bana barindwi twari duturanye nabo bahigwaga tujya kuri Rwagishumba mu ishyambaTugitandukana Kanyarengwe yahuye n’igitero cy’Interahamwe kimwica ako kanya

Ku musozi wa Rwagishumba bari bihisheho, haje kunyura abantu benshi bari bavuye gusahura inka z’Abatutsi, abandi babona ko bari buvumburwe ni ko kwiruka bahungira mu rugo rw’umusaza witwa Nkamira utarahigwaga.

Yarabahishe ngo bigeze nimugoroba akabaherekeza bagasubira mu ishyamba, bwacya bakagaruka kwa wa musaza. Uko bari abana umunani igitero cyaje kubasanga aho ku musaza  kirabavumbura Nizeyimana abasha gucika ariruka asesera mu mwobo w’ibinyogote abandi bose baricwa.

Mu mwobo n’ubwoba bwinshi cyane yinjiyemo asangamo ibinyogote kubera kubikanga nabyo byahise bimurasa amahwa yo ku mubiri wabyo.

Ati « Narihanganye sinataka ndavuga nti aho kwicwa n’Interahamwe nzicwe n’ibinyogote. Muri uyu mwobo niho nagumye kugeza Inkotanyi zigeze i Nyarubuye kuko naje kumva nta wukoma hafi aho mvamo. »

Nizeyimana Celestin ashimira cyane abasirikare b’Inkotanyi bahise bamujyana kwa muganga kuvurwa ibikomere by’amahwa y’ibinyogote.

Nyuma ya Jenoside uyu musore yongeye kugerageza kwiyubaka, ashaka umugore gus abaza gutandukana, maze ajya mu bucuruzi nubwo nabwo butamuhiriye kuko yaje guhomba.

Ubu avuga ko nubwo afite ikizere cyo kubaho ariko akibura ubushobozi bwo gutangira kugira icyo yikorera, yeretse Umuseke uruhushya rwo gutwara ipikipiki afite akavuga ko agenda ashakisha uturaka ariko nta moto ye agira, ayibonye aribwo ubuzima bwe bwarushaho kugira icyerekezo.

Nizeyimana Celestin yifuza cyane kuba umugabo akabyara agasigariraho ababyeyi be n’abavandimwe be batandatu bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi agasigara wenyine.

Uyu Nizeyimana abarizwa kuri telefoni 078 85 60 548

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Please mujye mushyiraho number zaba bantu…tubone uko tuvugana nabo tubabangezaho ubufasha. murakoze

    • Wasomye inkuru yose cyangwa?numero bazitanze 078 85 60 548

    • Please u need to read the entire content! Not just feel u want to comment!

  • Nahumure Ntari wenyine

  • Ihangane Imana yaduhisemo ngo dusigare kuri iyi si itatworoheye izi icyo yadusigiye ;kandi nturi wenyine humura turi benshi basigaye bonyine;rwana urugamba ubundi usenge Nyagasani.Nasigaye njyenyine mu bana icyenda bajyana na se na nyina na bene wabo benshi ku buryo bushoboka;ariko ubu ntawankora mujisho namutaratsa akumva uko amerewe ndi umubyeyi w’abana bane bezaaaaa n’akazi keza mbese kwa……………………………..harahari ntihazimye haranira ibyo wa mfura we;ya periode y’ibinyogote uyirenge kure mbese uyanikire.Komera Nyagasani akube hafi.

Comments are closed.

en_USEnglish