Digiqole ad

Imodoka zishaje, zirekura ibyuka bihumanya zigiye gucibwa i Kigali

KIGALI- Polici y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iravugako igiye gushyira ingufu mu kugenzura ibinyabiziga bitwara abagenzi mu mujyi wa kigali ,yibanda cyane ku binyabiziga bishaje birekura ibyuka bihumanya ikirere ndetse bishobora no guteza impanuka.

Imyotsi nk'iyi ihumanya ikirere
Imyotsi nk'iyi ihumanya ikirere

Iyi gahunda Police y’igihugu ikazayifashwamo n’ikigo gishinzwe kugenzura ubuzima bw’ibinyabiziga,(Controle Technique).

Ubuyobozi bw’umujjyi wa Kigali bufatanyije na Police y’igihugu ishami rikorera mu muhanda, bagiranye ibiganiro birebana n’umutekano wo mu muhanda mu cyumweru gishize. Mu byo bagarutseho, harimo kugenzura ibinyabiziga bitwara abagenzi n’ibintu bishaje ndetse bikanarekurira ibyotsi  bihumanyamu kirere .

Spt. Vicennt Sano umuyobozi wa polici y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avugako iyi gahunda ireba imodoka zishaje zigenda zitumura ibyotsi bihumanya ikirere ndetse zishobora kuba zanateza impanuka.

Ushobora kuba wibaza uburyo wamenya ko imodoka yawe ishaje? wibaza niba controle technique igena ko imodoka irekura ibyotsi  ariyo iba ishaje?

Spt. Sano ati : “oya,  kuvugako imodoka runaka imaze imyaka myinshi ntibisobanura ko iba ishaje! imodoka ushobora kuyikoresha igihe kirekire, ikaba ikeye inyuma ndetse n’imbere  unayikorera ubugenzuzi ikaba ifite moteri nzima itarekura ibyotsi bihumanya.”

Mu bindi bihungabanya umutekano wo mu muhanda ngo harimo n’imiziki isakuriza abagenzi, kuvuza amahoni haba ari n’ijoro cyangwa ku manywa mu gihe bitari ngombwa, ndetse n’umubyigano w’imodoka uterwa n’amakamyo apakira ibintu muri cartier Matheus na cartier Commercial.

Aya makamyo  akaba agenewe kujya apakurura imizigo mu masaha ya n’ijoro bukajya gucya mu masaha ya saa cyenda z’igitondo yarangije  gupakira no kuva mu mujyi, kugirango abantu babashe ku genda mu mujyi nta ngorane.

Claire U.
Umuseke.com

8 Comments

  • Ariko imodoka zishaje kuki batazikura mu muhanda ngo dukoreshe transport en commun

    • Ngo imodoka zishaje bazikure mu mujyi tugende muri transport en commun? Ibyo urabivugishwa nuko ntayo ugira. Nta ma jeep mashya ya diesel ubona afite umwotsi amavatiri ashaje atawuzana? Wiba nka ya njangwe yari yaracitse umurizo ikifuza ko nizindi zayicibwa

  • iyi gahunda ntako isa kuko izatuma ubushyuhe buba mu migi kubera imyuka mibi iba yarekuwe n’izi modoka ikangiza ibidukikije bugabanuka

  • niba tubarire bahite babishyira mubikorwa rwose kuko imyuka ihumanya ikirere kandi bikanatuzanira nizindi ndwara.

  • ni uko muri africa twihanganira byinshi,naho ubundi hari imodoka ziba ikigali zitakandagira mu bihugu bimwe na bimwe bitewe n’umwanda w’imyotsi ziba zisiga aho zinyuze.

  • ubundi hagakwiye no gususzumwa amasoko y’amamodoka zakoze (occasion)kuko akenshi nizimwe ziba zaraciwe mu bihugu bitihanganira imodoka zangiza umwuka duhumeka

  • Iki gitekerezo ni kiza cyane , ahubwo mbona njye kije gitinze.imodoka zikoresha mazout zihumanya ibidukikije
    Iyo uri inyuma ya coaster ebyili , ntushobora kubona umuhanda neza , ibyo bikaba byateza accident.

    Murakoze

    • nI BYIZA PEEEEEEEEEEE!

      GUSA BAKWIYE NO KUDUKIZA ABANTU BAGENDA BATUMURA IBYOTSI/BA GACANYI/ABANYWI B’ ITABI

      MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish