Digiqole ad

Havumbuwe Dinozole nini yabayeho kurusha izindi ku Isi

Abashakashatsi bavumbuye amagufwa manini cyane  bemeza ko ari aya kimwe mu bikoko bya kera cyane byitwaga Dinozole( Dinosaurs). Nyuma yo gusesengura , aba bahanga bemeje ko iyi nyamaswa ariyo yari nini kurusha izindi zose zakandagiye kuri uyu mubumbe w’Isi zo muri buriya bwoko.

Abashakashatsi bacukura aho iyi nyamswa yari itabye
Abashakashatsi bacukura aho iyi nyamswa yari itabye

Bashingiye ku bunini n’uburebure bwa   ruseke y’iyi nyamaswa,  bemeza ko yapimaga toni 77 kandi ireshya na  metero 40 z’uburebure na metero 20 z’ubugari.

Abashakashatsi bavuga ko iyi nyamaswa iri muzo mu bwoko bwitwa titanosaur  bw’inyamaswa nini cyane zarishaga ibyatsi zabayeho mu gihe abahanga bita Late Cretaceous mu Cyongereza.

Bajya kuvumbura aya magufwa y’iki gikoko, byatangiye umuturage wo mu gace k’ubutayu hafi yahitwa La Flecha ku birometero 250 kure y’ahitwa Trelew, Patagonia ari kwihingira aza kubona ikintu kimoyobora icyo ari cyo nyuma ajya kubibwira abahanga.

Nyuma itsinda ry’ abahanga mu gucukura ibyataburuwe mu matongo bo mu Kigo cya Museum of Palaeontology Egidio Feruglio, bakuriwe na D Jose Luis Carballido  na mugenzi we  Dr Diego Pol ryatangiye akazi ko kwiga ubwo butaka no gucukura ngo barebe  neza niba koko ari Dinozole.

Baracukuye basanga aho hantu harimo amagufwa 150  ya biriya bikoko birindwi  kandi agikomeye.

Bashingiye ku mibare bakoze kuri ariya magufwa, barapimye basanga imwe muri ziriya nyamaswa yarapimaga Toni 77.

Aba bahanga babwiye abanyamakuru ba BBC bari aho bacukuraga ko bashingiye ku bipimo bafashe, iyi Donozole ari yo nini kandi ndende yabayeho ku Isi kuko nta yindi yanganyije nazo ibiro n’uburebure.

Iyi nyamaswa bavuga ko yari ituye mu mashyamba ya Patagonia mu gihe kingana n’imyaka iri hagati ya miliyoni 95 na  miliyoni 100 ishize.

Aba bahanga bashingira ku bipimo bafashe mu butaka aya magufwa yavumbuwemo.

Mbere y’uko iyi nyamaswa ivumburwa, hari indi yitwa Argentinosaurus, nayo yo muri ubu bwoko kandi nayo yavumbuwe  mu gace ka Patagonia.

Ku bwa Dr Paul Barrett wo mu Nzu ndangamurage y’Abongereza  yitwa London’s Natural History Museum, yemeza ko koko iyi nyamaswa ari nini ariko  ko hashobora kuba hari izindi ziyirusha uburebure n’ibiro zitabonwa n’abashakashatsi.

Yemeza kandi ko kuvuga ko ari nini cyane bigoye kuko hari andi magugfwa ataraboneka bityo ko uburebure nyabwo n’ibiro byayo bitakwemezwa mu buryo budasubirwaho.

Inyamaswa zitwa Dinozole abahanga bavuga ko zari zituye ku Isi  mbere y’uko umuntu ayibaho.

Bemeza ko zimwe zarishaga izindi zikarya inyama ariko ko nyuma aho ku Isi haziye ubukonje bwinshi zimwe zapfuye izindi zikabura ubwatsi bwo kurisha kuko ubutayu bwari butangiye kuza  mu bice bimwe na bimwe by’Isi.

Hari abandi bahanga bavuga ko imitingito no kuruka kw’ibirunga byagize uruhare mu gupfa kwa ziriya nyamaswa ndende kandi nini  cyane.

Mu bigo bikomeye bw’ubushakashatsi ku mateka y’Isi hari ibisigazwa bwa zimwe muri izi nyamaswa za kera bita Dinozole mu Kinyarwanda.

Umushakashatsi yishimye kubera ibyo amaze kuvumbura
Umushakashatsi yishimye kubera ibyo amaze kuvumbura
Bapima uburebure bw'iri gufwa
Bapima uburebure bw’iri gufwa
Bavuga ko iriya nyamaswa yari muri ubu bwoko
Bavuga ko iriya nyamaswa yari muri ubu bwoko

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ntago nabyemeza isi mubyukuri imaze imyaka ingahe ?

Comments are closed.

en_USEnglish